Impunzi z’Abanyekongo zigiye gutuzwa muri Amerika zijejwe kuzahagirira ubuzima bwiza
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Donald Koran, ngo afite ikizere ko impunzi z’abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ziri mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi ko zizahindura ubuzima nyuma yo kujya gutuzwa muri Amerika.
Ibi yabitangaje mu ruzinduko yagiriye mu nkambi ya Gihembe tariki 05/03/2014 anareba aho igikorwa cyo guha impunzi amafaranga yo kujya azitunga mu kimbo cyo guhabwa ibiryo kigeze ngo kuko ubu buryo buri kugeragerezwa mu nkambi ya Gihembe nyuma babona aribwo buryo bwiza bukazakoreshwa no mu zindi nkambi.

Ku myigire y’abana mu burezi bw’ibanze Ambasaderi wa Amerika Donald Koran yashimye uburyo abana bo mu nkambi ya Gihembe bitabwaho kuko nabo batahejwe mu myigire haba mu mashuri abanza ndetse byashoboka bagakomeza mu yisumbuye.
Impunzi Nsengiyumva Willy yabajije amabasaderi impamvu batita ku rubyiruko cyane ngo rube arirwo rujya gutuzwa muri Amerika bityo ngo rubone n’amahirwe yo kuba rwakomeza amashuri.

Kuri ki kibazo Ambasaderi wa Amerika yatangaje ko gutoranya abajya gutuzwa muri Amerika bakibanda ku rubyiruko bitaba aribyo kuko bose ari impunzi kandi babashakira uburyo bose bagira amahirwe angana yo kubaho neza. Asanga uwaba yabonye ayo mwahirwe yo kuba yajya guturayo nta kibazo cyaba gihari kabone niyo yaba ari umuntu mukuru atari urubyiruko gusa.
Ambasaderi Donald Koran yasobanuye ko atari we utoranya abazoherezwa muri Amerika ariko ko ababikora bareba cyane cyane abarokotse ubwicanyi bwakorewe i Mudende kuko aribo bafite ikibazo cy’ihungabana nyuma bakaba bakongeraho abandi ariko ab’ibanze ni abarokotse ubwo bwicanyi.

Rwahama Jean Claude Umuyobozi w’ishami rishinzwe impunzi muri MIDIMAR avuga ko n’ubwo benshi baba bifuza kujya gutuzwa muri Amerika bitashoboka kuko haba hari umubare wagenwe muri buri nkambi.
Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Jean Pierre de Margerie yatangaje ko uburyo bwa M-VISA butangwa na Banki ya Kigali (BK) muri gahunda yiswe “Cash Transfers for Refugees” cyangwa uburyo bwo gufasha impunzi kohereza no kwakira amafaranga buri kugeragezwa mu gihe kigera ku mezi ane nyuma babona aribyo byiza bugakomeza gukoreshwa no mu zindi nkambi.

Impunzi nazo zishimiye ko aribwo buryo bwiza bwo guhabwa amafaranga aho kubaha ibiribwa, kugirango bazajye bigurira ibyo bihitiyemo aho guhora bahabwa indyo imwe nk’uko babitangarije Amabasaderi Donald Koran.
Ikindi avuga ko kuba izi mpunzi zabashije kubaza ibibazo ambasaderi ari byiza cyane kuko mu ruzinduko rwe yaragamije no gusuzuma uburyo bwo guhabwa amafaranga yo guhaha ko bwatangiye gukoreshwa no kureba imibereho yazo muri rusange.

Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
izi mpunzi zigize amahirwe atabonwa na benshi hano mu Rwanda no ku isi muri rusange yo kujya gutura muri america. bazayakoreshe neza