Impunzi y’umunyecongo yagejejwe mu Rwanda yarashwe

Umunyecongo witwa Munyarutete Auguste yahungiye mu Rwanda taliki 23/12/2012 yarashwe ku kaboko ubu akaba avurirwa mu bitaro bya Gisenyi.

Aho arwariye, Munyarutete avuga ko yarashwe saa 06h00 tariki 23/12/2012 n’ingabo za Congo zarimo kurasa abaturage batuye Mushaki. Amasasu ngo yamusanze mu nzu.

Nyuma yo kuraswa ngo yagiye kwa muganga hamwegereye ariko ntiyahabwa imiti, abonye izindi mpunzi zihunga nawe ahita azikurikira n’umugore we n’umwana baza mu Rwanda aho ashima uburyo ari kwitabwaho.

Munyarutete avuga ko yaje avuye Mushaki; ngo ntiyari gushoboka kwambuka afite ibikomere by’amasasu, kugira ngo yambuke yabanje guhisha ko yarashwe. Ngo ingabo za Congo ntizemerera abaturage guhunga ahubwo babambura ibyo bafite, bigatuma benshi bagera mu Rwanda ntacyo bafite.

Ibitaro bya Gisenyi kandi bimaze kwakira umubyeyi wabyariye ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu.
Uyu mubyeyi nawe waje yihishe ngo yari akuriwe ageze ku mupaka obose biramufata kugeza ahabyariye atabarwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’abashinzwe ubuzima.

Impunzi ziri Nkamira zatangiye koherezwa Kigeme

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 24/12/2012 impunzi 135 z’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda zari mu nkambi ya Nkamira zoherejwe Kigeme nyuma y’uko umubare ukomeje kwiyongera.

Kuva taliki 16/12/2012 inkambi ya Nkamira imaze kwakira impunzi 1387 zihunga ihohoterwa zikorerwa n’ingabo za Congo n’umutwe w’inyeshyamba witwa Nyatura.

Zimwe mu mpunzi zurijwe amamodoka azijyana Kigeme.
Zimwe mu mpunzi zurijwe amamodoka azijyana Kigeme.

Impunzi zihunga zirava mu bilometero birenga 50 ahitwa Kirorirwe, Karuba, Mushaki na Nyamitaba. Uko iminsi ishira ni nako impunzi ziyongera kuko taliki 23/12/2012 ku mupaka munini wa Gisenyi uhuza u Rwanda na Congo hakiriwe impunzi 400.

Impunzi zivuga ko zihunze nyuma yo kumara iminsi zihishahisha mu mashyamba ababahiga. Umwe mu mpunzi witwa Damascene yabwiye Kigali Today ko ihohoterwa bakorerwa ari ukwihimurwaho n’ingabo za Congo zitagaburirwa.

Yagize ati “ikibazo twahuye nacyo n’uko Leta yohereje ingabo mu gace dutuyemo ntizoherereze n’ibyo kurya. Ubu abasirikare hamwe n’iyi mitwe batunzwe n’abaturage kandi ntibashaka kurya ibibonetse kuko nibo badutegeka ibyo tubaha.”

Sylidio sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

Ugize uti: Uyu ndamuzi. Ubonye ishati uca uramumenya? Umengo uli Bamenya Nani!!!
Mbega nibarize: Izi mpunzi zose zinjira mu Rwanda, ko mbona Human Rights Weatch na UN bakorana ntacyo babivugaho? mbese Red Cross na MONUSCO ko ntacyo bavuga? Mbese u Rda rufite za ressources zihagije gutunga aba bantu? Kwanza barazira iki ko mutinya kubivuga? Aho si uko ali TUTSI RWANDOPHONES bose?

Gatikabisi Munyinya yanditse ku itariki ya: 24-12-2012  →  Musubize

uyu ndamuzi , ngaho nimumwere kane neza mumaso !!!??? ahaa ntacyo mvuze !!!!

bebe yanditse ku itariki ya: 24-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka