Impuguke zituruka mu bihugu 10 ziri kuganira ku micungire y’ubutaka
Impuguke 70 zituruka mu bihugu 10 byo ku migabane itandukanye, zihuriye mu karere ka Musanze kuva kuri uyu wa mbere tariki 15/07/2013 kugirango ziganire ku bijyanye no gucunga ubutaka, hagamijwe kurushaho kububyaza umusaruro.
Stanislas Kamanzi minisitiri w’umutungo kamere, wafunguye ku mugaragaro ibi biganiro, yavuze ko Iyi nama mpuzamahanga ngarukamwaka igamije kureba ahakiri intege nke maze hakaba hakosorwa ndetse no kureba ibyagezweho n’uko byatezwa imbere.
Ati: “U Rwanda dusa nk’aho tumaze gutera intambwe ifatika, muzi gahunda turi hafi kurangiza yo kwandika ubutaka no guha ba nyir’ubutaka impapuro mpamo zibaha uburenganzira bwo kubutunga no kubukoresha, ibijyanye n’igigishushanyo mbonera ku rwego rw’ubutaka n’ibindi”.
Minisitiri Kamanzi avuga ko ubu u Rwanda rugeze ku rwego rwo gukora ibishushanyo mbonera ku rwego rwa buri karere, bizajya bifasha mu bikorwa by’amajyambere bigomba gushyirwa ahantu hatandukanye.

Padiri Deogratias Niyibizi, umuyobozi w’ishuri rikuru INES Ruhengeri ryakiriye iyi nama, avuga ko ibihugu bigize ihuriro rya za kaminuza zigisha ibijyanye n’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka (Eastern African Land Administration Network ‘EALAN’) ndetse n’ibihugu byo ku yindi migabane bifasha muri ibi bikorwa.
Avuga kandi ko ibihugu byitabiriye ibi biganiro byatangajwe n’uburyo u Rwanda rufite itegeko ryo gucunga no gukoresha ubutaka, aho buri Munyarwanda aba afite uburenganzira ku butaka kimwe n’undi nta vangura.
Ati: “Batangaye bashimishijwe n’uko hari itegeko kandi ryavuguruwe. Ni igitanga ikizere y’uko abantu bumvise ko bafite uburenganzira bumwe ku butaka, ari umuhungu ari umukobwa bose bakaba babufiteho uburenganzira. Ibi kandi butuma imanza zigabanuka cyane”.
Minisitiri Kamanzi, avuga ko iri tegeko rigenga ubutaka no 03/2013/OL nk’uko ryavuguruwe, ryaje rije gukemura bimwe mu bibazo byari byaragaragaye mu gushyira mu bikorwa itegeko ngenga ry’ubutaka.

Mu bijyanye no gucunga ubutaka, ibibazo bibiri nyamukuru nibyo byakunze kugaragara, harimo ibijyanye n’amakimbirane yo mu miryango, n’ikibazo cy’abashakaga kwandika ubutaka bw’abo nk’ubwo guturaho bagirango bube bwarushaho kugira agaciro, bakaza kugorwa no kubusorera kuko babukoreshaga imirimo y’ubuhinzi, cyakora ngo ibi byarakosowe.
Insanganyamatsiko iri kuganirwaho iragira iti “Land tenure reforms for sustainable developement » cyangwa se « twite ku butaka maze tubone kububyaza umusaruro urambye», hakaba hari impuguke zituruka mu Burundi, Ethiopia, South Soudan, Kenya,Tanzania, Uganda, Rwanda, Ubwongereza, Amerika n’Ubuholandi.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|