Impuguke mpuzamahanga zamaganye raporo zishinja u Rwanda guteza intambara muri Kongo

Impuguke zavuye hirya no hino ku isi zemeje ko intambara mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa iterwa n’ubukoroni ibihugu byanyuzemo, aho guterwa n’u Rwanda, nk’uko raporo z’imiryango mpuzamahanga zagiye zibyemeza.

Ikibazo cya Kongo cyahereye kera, nyuma y’inama yabereye mu Budage mu myaka y’1884-1885, aho abakoroni b’abanyaburayi bateraniye bagamije kwigabanya Afurika, nk’uko isesengura ry’amateka ryakozwe n’impuguke zo mu karere ryabigaragaje, mu nama zateraniyemo i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 06/11/2012.

Umuhuzabikorwa w’umuryango w’abibumbye mu Rwanda, Lamin Manneh, yavuze ko raporo z’umuryango w’abibumbye zishinja u Rwanda guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo nta gaciro zifite kuko zititaye ku bibazo bya nyabyo biri muri ako gace.

Ati: “Kugira ngo raporo iyo ari yo yose ihabwe agaciro, igomba guhera mu mizi y’ibibazo. Ntabwo numva ko ibibazo bya Kongo bigomba kugerekwa ku Rwanda. Ibibazo by’icyo gihugu ni urusobe, kandi nta muntu ubiyobewe.”

Imipaka igabanya ibihugu yaciwe ititaye ku miterere n’imibereho y’abaturage babyo, ndetse n’ingengabitekerezo yitwa “ideologie hamite” icamo ibice abanyafurika batuye akarere k’ibiyaga bigari niryo pfundo ry’ibiganiro; nk’uko umuyobozi w’ikigo gishinzwe imiyoborere (RGB), Prof.Anastase Shyaka yasobanuye.

Impuguke ziturutse hirya no hino mu bihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari no hanze yako, mu biganiro ku mpamvu ziteza amakimbirane mu karere.
Impuguke ziturutse hirya no hino mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari no hanze yako, mu biganiro ku mpamvu ziteza amakimbirane mu karere.

Prof. Shyaka yavuze ko amahanga agomba kumva ko Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakatiweho imipaka biturutse ku nyungu z’abakoroni (divide and rule), kubw’iyo mpamvu ngo abo baturage bagomba kwemerwa nk’Abanyekongo kandi bakemererwa ku butaka bw’icyo gihugu.

Abafashe amagambo bavuze ko Abanyafurika batagomba guhora binuba ko ubukoroni bwabateje ubukene n’imibanire mibi, ahubwo ko ibihugu by’ibihangange byagize uruhare mu kubiteza bishobora gusabwa gutanga indishyi z’akababaro.

Habayeho gufatira ingero ku gihugu cy’Ubutaliyani cyemeye gutanga indishyi kuri Libya yahoze ari ubukoroni bwacyo, ndetse n’Ubwongereza bukaba bwaremeye gutanga indishyi ku gihugu cya Kenya.

Ibihugu byakoronije Afurika kandi bishobora kuzatanga indishyi ku bayobozi n’intwari zaharaniye ubwigenge bwayo, bikaba byaragiye bibica urupfu rw’agashinyaguro batabonye insinzi, nk’uko izo mpuguke zagiye zibigarukaho.

Inama mpuzamahanga yateraniye i Kigali, yitabiriwe n’impuguke zaturutse muri Kongo-Kinshasa (ivugwamo intambara), u Rwanda, u Burundi ndetse n’abandi baturutse hirya no hino muri Afurika no hanze yayo. Abenshi muri izo mpuguke ni abarimu muri za kaminuza zitandukanye zo ku isi.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 6 )

Ariko SIbomana ko nduzi utinya inzara nkuwatse muri ruzagayura,

KINGOS yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

Cacana uri umunyabwoba, humura bizarangira, udahembwe aya noheli ntiwabaho? bayi rero uzigendere neza.

Humura yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

Laminin Manneh ni impuguke nyayo yamaze kubona ingomoko y’ibibazo bya Congo kandi ko bitagomba gushyirwa ku Rwanda.Asigaye kubona umuti waha amahoro abagizwe abakongoman n’umupaka w’abakoroni

NTAWUHONGERUMWANZI Cyprien yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

tu as raison turi victime yibintu tutakoze gusa abanyarwanda bose barasa babona abikongo bakagirango n’abanyarwanda aliko rero turarengana abantu bavukiye hariya bakurira hariya ubuse umuntu yakora iki ngo barutuku babyumve babikora babishaka buriya bamaze kutwijundika nyine ntakundi.

ndayishimiye yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

Njye ndashimira izi mpuguke kuba ziri kunyomoza ibyavuzwe na ziriya mpuguke za UN ariko kandi ndanabanenga,kuko bagombaga gutera utwatsi iriya report amazi atararenga inkombe ngo hafatwe ibyemezo nkabiriya bigayitse byo guhagarika inkunga. Murakoze cyane.

Jean Baptiste Sibomana yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

Murabona Congo idukozeho namwe ngo mwamaganye , nimugerageze , mugirango mbese murusha ijwi mushikiwabo !!! nimwegere Rwangombwa ababwire uko ikibazo giteye , cg mwegere ambassador kimonyo beretse amafoto ya SATELITE musenge imana cyane tuzahembwe aya Noheli , dore nifaranga ryacu ryatangiye guta agaciro namadorali yabaye make

Cacana yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka