Impfu ziterwa n’ibiza ni ikibazo buri wese akwiye kumva ko gihangayikishije - MINEMA

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), itangaza ko mu Rwanda buri munsi, mu gihe cy’itumba n’umuhindo abantu babiri bapfa bazize ibiza, abandi bikabasigira ubumuga.

Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe, asaba inzego zose gufatanya mu ngamba zafasha guhangana n'ikibazo cy'ibiza
Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe, asaba inzego zose gufatanya mu ngamba zafasha guhangana n’ikibazo cy’ibiza

Ibi iyi Minisiteri yabitangarije mu biganiro byayihuje n’inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyaruguru, byabereye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2023.

MINEMA igaragaza ko mu byibasiwe cyane n’ingaruka z’ibiza mu Rwanda, harimo urwego rw’imiturire n’ibikorwa remezo, urwego rw’ubuhinzi ndetse n’ibidukikije kandi ku kigero gikomeye.

Mu Ntara y’Amajyaruguru kuva muri Kamena 2022 kugeza ubu, inzu zihabarurwa zasenywe n’ibiza zigera kuri 798, bikaba byarahitanye abantu 17, abakomeretse ari 27. Ibi biza kandi byanangije ibikorwa remezo bigizwe n’imihanda 10, hiyongereyeho ibiraro 42 n’imyaka iri ku buso bwa Ha 790.

Mu Ntara y'Amajyaruguru ibirimo n'ibikorwa remezo nk'imihanda byarangiritse
Mu Ntara y’Amajyaruguru ibirimo n’ibikorwa remezo nk’imihanda byarangiritse

Naho mu myaka itanu ishize, imibare igaragaza ko mu Ntara y’Amajyaruguru ibiza byabaye inshuro zirenga 1500, bikaba byarangije inzu zisaga ibihumbi 5, byica abantu 201, Ha zisaga 3000 z’ibihingwa zitwara n’amazi, byica inka zisaga 100 n’amatungo magufi asaga 4,000.

Ibyo byiyongeraho ibigo nderabuzima bine, insengero 13 n’ibiro bya Leta 9 byasenyutse, binangiza imiyoboro y’amashanyarazi isaga 60.

Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe, agaragaza ko bimwe mu bikomeje gutiza umurindi ibiza, harimo uburangane no kutubahiriza amategeko.

Yagize ati "Ubusesenguzi twakoze bugaragaza ko hari aho amategeko atubahirizwa neza, abantu ntibanahuze neza imikorere n’imikoranire. Aha hakaba ariho dukwiriye kurebera intandaro y’ubukana bw’ibiza kuruta kuba twakomeza kubirebera ku miterere y’uduce runaka, nk’imisozi miremire cyangwa ibibaya n’ibishanga usanga kenshi aribyo abantu bakunze gutunga urutoki".

Ati "Dusanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kunoza ibyo abantu bakora. Niba twubaka twubake ibiramba kandi hakurikijwe ibipimo bya ngombwa ngenderwaho Leta iba yarateganyije. Amategeko ahari yaba agenga imyubakire, imiturire, amategeko agenga ibidukikije cyangwa ibikorwa remezo n’andi mabwiriza yose Leta iteganya, abantu bayitaho, bagire igenamigambi rihuriweho n’inzego zose. Twizeza abantu ko ibi byitaweho ibibazo by’ibiza byagera ubwo biba amateka".

MINEMA igaragaza ko ukutubahiriza amategeko n’uburangare byihariye 55% mu guteza ibiza mu Rwanda, mu gihe imiterere y’uduce n’utundi n’imibereho by’abaturage, byo byihariye igipimo cya 20% mu guteza ibiza.

Habinshuti ati "Mu by’ukuri dufatiye nko ku ngaruka z’impfu ziterwa n’ibiza, iyo urebye impuzandengo y’abantu babiri bapfa ku munsi iyo tugeze mu gihe cy’itumba n’umuhindo, biragaragara ko imibare iri hejuru, kikaba ikibazo buri wese akwiye guha uburemere akumva ko gihangayikishije".

Ati "Ni nayo mpamvu twitsa cyane ku kuba abantu bose bakwiye guhaguruka, ibiza ntibifatwe nk’ibiza gutyo gusa ngo baterere iyo; ahubwo nibabirebere mu buryo bwagutse, ku buryo buri rwego rwaba urushinzwe umutekano, urushinzwe ubukungu n’imibereho myiza rugaragaza umusanzu warwo mu buryo bufatika".

Inzego zitandukanye mu Ntara y'Amajyaruguru zasabwe kugira ubufatanye mu kurwanya ibiza
Inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru zasabwe kugira ubufatanye mu kurwanya ibiza

Ibi biganiro bibaye mu gihe mu byumweru bibi bishize n’ubundi, imvura nyinshi yaguye ikangiza byinshi mu Turere twa Musanze na Burera, ahabarurwa ibikorwa remezo, inzu z’abaturage, imyaka yari ihinze mu mirima byahatikiriye ndetse ikaba yaratwaye ubuzima bw’abantu.

Mukayuhi Venancia, uheruka kwangirizwa n’imvura, imyaka irimo n’urutoki yiteguraga kweza mu mezi macye ari imbere agira ati "Ibiza byadusize mu gihombo gikomeye, nk’uru rutoki rwajyaga rwera ku buryo kimwe cyabaga gipima ibiro biri hagati ya 25 na 40. Imvura iheruka kugwa ndetse n’urubura byangije cyane insina zose ,amakoma aracagagurika andi ahinduka ubushwambagara, byose bijya hasi, ku buryo ubu nsigariye ku busa".

Ati "Ubu ibitoki byose nari ntegereje ko byera mu mezi ari imbere nta na kimwe nzaramura, uretse kuzategereza zikongera gushibuka. Abahinze muri kano gace twe turi mu gahinda ko kwibaza uko ejo hazamera n’iyi myaka yacu yangiritse gutya".

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, avuga ko bagiye kurushaho kwegera abaturage binyuze mu bukangurambaga bubagaragariza ingaruka z’ibiza ku muryango nyarwanda, ibyitezweho gutuma bakangukira gukaza ingamba zo kubikumira hakiri kare.

Mu myaka itanu ishize mu Ntara y'Amajyaruguru honyine inzu zisaga ibihumbi 5 zatwawe n'ibiza mu gihe habarurwa abantu basaga 201 byahitanye
Mu myaka itanu ishize mu Ntara y’Amajyaruguru honyine inzu zisaga ibihumbi 5 zatwawe n’ibiza mu gihe habarurwa abantu basaga 201 byahitanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka