Impanga zavukanye igihimba kimwe zitabye Imana

Impanga zavukanye igihimba kimwe ku itariki ya 23 Gashyantare 2016 mu Karere ka Kirehe, zamaze kwitaba Imana.

Izi mpanga zitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 29 Gashyantare 2016, mu bitaro bya CHUK i Kigali, aho zari zazanywe zikuwe mu Bitaro bya Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, kugira ngo zitabweho kurushaho.

Si umwana wavukanye imitwe ibiri ahubwo ni abana b'impanga bavukanye igihimba kimwe.
Si umwana wavukanye imitwe ibiri ahubwo ni abana b’impanga bavukanye igihimba kimwe.

Isabelle Saida, nyina w’izi mpanga zitabye Imana, yatangaje ko abaganga ntako batagize ngo bite ku bana be ariko birananirana.

Muri ibyo byago, arasaba ubufasha bwo kwishyura ibitaro, no kubasubiza iwabo kugira ngo babashe gushyingura abo bana.

Yagize ati “Aba bana bakiri mu bitaro bya CHUK i Kigali kugeza ubu, nibarara mu buruhukiro bw’ibi bitaro, igiciro kiriyongera cyane, kandi ubushobozi bwacu ni buke cyane.”

Saida yakomeje avuga ko, basaba ubufasha bwo kwishyura, bakanasaba ko bafashwa gutahana umurambo w’aba bana, kuko nta bushobozi babona bwo kwishyura imodoka itwara umurambo.

Ubufasha bw’imodoka ikenewe ni iyabageza aho batuye i Kirehe mu Murenge wa Nyamugari, Akagari ka Kiyanzi, Umudugudu wa Karambi, kugira ngo aba bana bashyingurwe.

Dr. Ngamije Patient, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kirehe, yatangaje ko nubwo ari ubwa mbere muri ibi bitaro no mu Rwanda muri rusange havutse abana bameze gutya, ngo ni ibintu bisanzwe bibaho.

Ati ”Aba bana bavukanye uburwayi bwitwa Dicephalic Parapagus, busobanurwa nko gufatana kudasanzwe kw’abana bavutse (twin conjoinment), aho baba basangiye igihimba kimwe bafite imitwe ibiri.”

Ubu burwayi kandi ngo bushobora kuba ku mwana umwe ku bihumbi iijana (1/100,000) bavutse, kandi ngo abavukanye iki kibazo baba bafite ibyago 60% byo gupfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana yakire bariya bana mubo yishimira,ariko se kohari amakuru ari gucicikana kumbuga nka whatsapp,na fcb ko ngo kumubiri wabariya bana hari handitseho amagambo adasanzwe y’icyarabi byaba aribyo?

Issa yanditse ku itariki ya: 1-03-2016  →  Musubize

imana ibakire mubayo. kd mum wabo yihangane imana izamushumbusha abandi yallah

irankunda claude yanditse ku itariki ya: 1-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka