Impamvu yatumye Mike Karangwa afungwa yamenyekanye
Mu mpera z’umwaka ushize, hamenyekanye inkuru y’itabwa muri yombi ry’umunyamakuru Jean Michel Karangwa, wamenyekanye cyane nka Mike Karangwa, bivugwa ko yari yafunzwe akekwaho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Mike Karangwa yafunzwe kuwa 20 Ugushyingo 2019. Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwabwiye itangazamakuru ko yari yafunzwe akekwaho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.
Icyo gihe kandi havuzwe ko dosiye ye yari yamaze kugezwa mu bushinjacyaha, kugira ngo ikurikiranwe. Nyuma y’iminsi itandatu gusa, Mike Karangwa yaje gufungurwa.
Impamvu nyakuri y’ifungwa rya Mike Karangwa
Mike Karangwa yari asanzwe ari umujyanama w’umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda.
Ku rubuga rwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), izina rya Jean Michel Karangwa rigaragara ku rutonde rw’abakozi ba Leta bashyizwe mu kato (Blacklist), batakemerewe kubona akazi muri Leta, keretse hashize imyaka irindwi.
Urwo rutonde Mike Karangwa yarushyizweho tariki ya 01 Ukuboza 2019.
Impamvu yatumye ashyirwa mu kato, nk’uko amakuru ari kuri urwo rubuga rwa MIFOTRA abivuga, “Yakoresheje umukono (electronic signature) w’umuyobozi wungirije wa kaminuza y’u Rwanda, kashi ya kaminuza y’u Rwanda n’umutwe w’ibaruwa uriho ibirango bya kaminuza, mu guha ibyangombwa umugore we, bimwemerera kwiga mu mahanga ku nkunga ya yose mu mafaranga (full financial support) ya kaminuza, no kumwemerera guhabwa viza ya Leta zunze ubumwe za Amerika, anatanga amakuru atari yo muri Ambasade ya USA”.

Mu minsi ishize kandi, Mike Karangwa wari usanzwe amenyerewe mu kanama nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda, ntiyongeye kugaragaramo, icyo gihe hakaba haravuzwe ko byatewe n’impamvu z’uburwayi.
Mike Karangwa yatangiriye urugendo rwe rw’itangazamakuru kuri Radio Salus akomereza kuri Radio Isango Star ndetse na Radio/Tv10. Aherutse gutangiza ikiganiro ku rubuga rwa Youtube yise ‘Showbiz Today’.
Uretse Mike Karangwa, urutonde rugaragara ku rubuga rwa MIFOTRA rugizwe n’amapaji 67, rukaba ruriho abahoze ari abakozi ba Leta bashyizwe mu kato, badashobora kongera kubona akazi muri Leta, keretse nyuma y’imyaka irindwi.
Ingingo ya 99 y’itegeko N°86/2013 ryo kuwa 11 Nzeri 2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, ivuga ko umuntu utakiri umukozi wa Leta bitewe n’uko yirukanywe burundu, ashobora gusaba gusubirana uburenganzira bwo gushaka akazi cyangwa gushyirwa mu mwanya mu butegetsi bwa Leta, amaze gukorerwa ihanagurabusembwa.
Gusaba ihanagurabusembwa bikorwa na nyir’ubwite amaze nibura imyaka irindwi (7) ibarwa uhereye igihe umukozi yaherewe igihano cyo kwirukanwa burundu.
Inyandiko isaba ihanagurabusembwa ishyikirizwa umuyobozi ubifitiye ububasha w’urwego umukozi yirukanywemo, na we agafata icyemezo ashingiye ku myanzuro ya Komisiyo.
Iteka rya Perezida rigena uburyo bw’imihanire y’Abakozi ba Leta riteganya ibyubahirizwa n’uburyo ihanagurabusembwa rikorwa.
Urwo rutonde rwa MIFOTRA rwiganjeho abahoze ari abakozi mu nzego z’ibanze, mu mashuri, muri Polisi y’igihugu ndetse no mu zindi nzego zinyuranye za Leta.
Ohereza igitekerezo
|
Birakaze pe nibumuntu asigayashakirumugorewe scholarship
Mike niyihangane buriya nibyo bits Gufata risk. Amategeko arakurikizwa. Cyakoze njyewe mbitumiye nk’ikinyamakuru gifite power muri iki gihugu, Muzakore ubuvugizi muri Mifotra buriya busembwa bw’imyaka 7 burakabije cyane kuko mu bakozi 100 birukanwa burundu mu Nazi ka Leta usanga 90% baba barenganyijwe. Byibuze bazamanure iriya myaka bayigire itatu.
Byarangiye se umugore agiye cg byapfiriye aho?
Nejejwe no Urwego rw’ubugenzacyaha RIB Kuko ntiruhwema gukora akazi rushinzwe kdi nano jejejwe no gushimira President wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Excellent President PAUL KAGAME
1.:yaciye ruswa
2. yaciye ibiyobya bwenge
N.B. GUSA nk’ikifuzo cyange nifuzako mumategeko mpana byaha bazongeramo itegeko rihana abasambanyi.
ibyo nukwirwanaho
Tubashimiye kumakuru mutugezaho mukomerezaho turabakunda cyane nawutabashima gusa mujye muza mumirenge muganire nabakunzi banyu babahoza kumutima thank you.