Imodoka yakoze impanuka mu buryo budasobanutse ariko nta wapfuye

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav 4 yakoze impanuka mu buryo butunguranye mu gitondo (7h45) cy’uyu munsi tariki 28/03/2012 hafi ya KBC mu mujyi wa Kigali ariko nta muntu wagize icyo aba.Uwari uyitwaye, umugore n’umwana w’umwaka umwe bari kumwe bose ni bazima.

Iyo mpanuka yabaye ubwo iyo modika ifite purake RAB 981 G yazamukaga mu gahanda kava ahirwa mu Njyamena ishaka kujya mu muhanda wa kaburimbo uva kuri KBC ugana mu mujyi ahateganye na minisiteri y’ingabo.

Agahanda imodoka yazamukagamo ishaka kuza muri kaburimbo
Agahanda imodoka yazamukagamo ishaka kuza muri kaburimbo

Ubwo imodoka yaturukaga kuri KBC yashakaga kunyura ku yindi nayo yajyaga mu mujyi, uwari utwaye iyo Rav 4, Jean Damascene Niyonzima, yikanze ko iri bumugonge maze arakata imodoka ihita igwa mu muyoboro wa ruhurura iri hafi aho igarukira mu kabande.

Uwabonye iyo mpanuka, Aminadab Karangwa, yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’imodoka itabashije kumenyekana yihutaga cyane igatera ubwoba Niyonzima yashaka kuyihunga agahita akora impanuka.

Undi nawe uvuga ko yabonye iyo mpanuka, Jane Bamurange, yavuze ko byari bimeze nko kwiyahura kuko kuri yabonaga nta kintu cyari gutuma iyo modoka ita umuhanda bigeze aho.

Umupolisi wo mu muhanda, Innocent Madudu, yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’uburangare bw’uwari uyitwaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka