Imodoka Jeannette Kagame yemereye Paroisse Mushaka barayishyikirijwe
Abaturage by’umwihariko abakristu ba Paroisse ya Mushaka iri mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi barashimira Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ko imodoka yari yabemereye bayishyikirijwe kuri uyu wa 01/09/2013.
Iyi modoka Madamu Jannette Kagame yayibemereye ubwo bizihizaga yubile y’imyaka 50 paroisse imaze ishinzwe ngo ikomeze kubafasha mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

Umuyobozi mukuru mu biro bya Madamu Jeannette Kagame, Ndejuru Radegonde ubwo yabashyikirizaga iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux Pick up ifite agaciro ka miliyoni zisaga 33 z’amafaranga y’u Rwanda, yabwiye abakristu ba Paroisse ya Mushaka ko bashimirwa kuba abafatanyabikorwa beza ba Leta muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.
Padiri mukuru wa Paroisse ya Mushaka, Nzamwita Eric, mu kwakira iyi modoka yavuze ko igiye kubafasha kurushaho gutera intambwe muri gahunda batangiye y’ubumwe n’ubwiyunge kuko bizaborohera gushyikira neza abakoze n’abakorewe Jenoside no kubahuza.

Abakristu ba Paroisse ya Mushaka nabo bashimira Nyakubahwa Jeannette Kagame ko imvugo ariyo ngiro, ngo iyi modoka babonye ibateye imbaraga zo gukomeza ubutumwa bwiza mu bumwe n’ubwiyunge kandi ngo biteguye kuyifata neza ikabongerera umusaruro mu byo bakora.
Uretse iyi modoka, Madamume Jeannette Kagame mu gushyigikira Paroisse ya Mushaka muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yanabemereye ubufasha mu gushyira ahagaragara imfashanyigisho muri iyi gahunda nayo ikazabageraho mu gihe cya vuba.
Gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge muri paroisse ya Mushaka yatangiye mu mwaka w’2008 itangijwe na Padiri Rugirangoga Ubald aho abakoze Jenoside n’abayirokotse bakora mu matsinda urugendo rw’amezi atandatu rwo kwiyunga.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwiteka Imana asubize ahukuye nukuri urakoze,ariko ubundi manda yumusaza kigiye kurangira tukimukeneyeho byinshi none yaretse ukiyamamaza tukagutora ubundi iterambere rikihuta
Byose bihira abakunda Imana
Imana nisingizwe mu ijuru no munsi abo ikunda bahorane amahoro ". La justice et paix s’embrassent,l’amour et verite se rencontrent... Ni bindi byiza bizakorwa ku mpande zombi
Ndishimye cyane ku bw’iki gikorwa cyiza.Mushaka ikomereze aho n’ahandi hose mu Rwanda bamenye iyi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ihamye!Imana ibisingirizwe
Aliko se ubu ntimuba mutuvangiye ,None se Nyakwubahwa jeannet Yatanga ate imodoka ifitanye isano nubumwe njubwyiyunge !!!! atalimwo akora !!! budget se yayiguze yaba ivuye he !!!!ngirango yahayiha commision yubumwe nubwiyunge , aramutse ayakuye kumufuka we cg kumbuto fondation !!! noneho commission ikareba aho ikenewe !!! byaba kiliziya agatanga imodoka yatwara aba kristu benshi kandi kiliya kiguzi yalikuvamo
Imvugo niyo ngiro koko !! Uri umubyeyi w;indashyikirwa.
Uyu mubyeyi Imana ijye imuba hafi akunda urwanda akanaharanira icyarugira u Rda ruzira imyiryane n’amakimbirane..Imana ijye ikomeza ikongerera imigisha..
kiriya kimanuzo mwa!!! padiri ntiyihangika.
imvugo niyo ngiyo kandi ibi byose biri mu bikomeje kubaka igihugu cyacu cyiza ndetse no kugiha ikizere cy’ejo hazaza heza, Komeza utubere urumuri Nyakubahwa Madam Jeannette Kagame
imvugo niyo ngiro....komeza imihigo rwanda
Ni byiza ariko biriya bisindisha biri ku meza turabyamaganye mu izina rya Yezu.