Imiyoborere y’u Rwanda yihutisha gahunda zirwanya ubukene-FAO
Ishami rya Loni ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi, FAO, muri Afurika y’Iburasirazuba ryemeza ko imiyoborere y’u Rwanda yihutisha gahunda zirwanya ubukene kurusha ibindi bihugu mu karere.
Byatangarijwe mu namaba y’iminsi itatu y’abahagarariye FAO mu bihugu 8 mu Burasirazuba bw’Afurika birimo, Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania Jibuti, Somali na Ethiopia batangiye irimo kubera mu Karere ka Rubavu kuva kuri uyu wa 23 Gashyantare 2016.

Iyo nama izibanda ku kurwanya imirire mibi mu bihugu bakoreramo bakaba bayiranduye burundu muri 2030, guhanga imirimo mishya mu rubyiruko hamwe no kurwanya ubukene. Abayiteraniyemo bashimiye u Rwanda intambwe rumaze gutera mu guteza imbere izi gahunda.
Dr Kormawa Patrick, Umuhuzabikorwa wa FAO “Food and agriculture Organization” mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba, avuga ko u Rwanda ari igihugu cyateye imbere kubera imiyoborere myiza n’ubuyobozi bushyira mu bikorwa gahunda zateguwe.
Yagize ati “u Rwanda rufite amateka akomeye rwagezeho mu kwiteza imbere no kugira imiyoborere myiza ku buryo dufite byinshi byo kuhigira no kuhaganirira.”
Yatanze ubuhamya ko yasuye u Rwanda m’Ugushyingo 2015 akajya mu Karere ka Rulindo akibonera uko abagore bishyira hamwe mu bikorwa by’ubuhinzi kandi bikabateza imbere, ndetse akanareba gahunda ya “Girinka” uburyo yahinduye imibereho y’abantu.

Yavuze ko yanasuye abana ku mashuri akareba uko bahabwa amata, akanasura urubyiruko akareba uko rufashwa guhanga umurimo binyuze mu mashyirahamwe, maze abahamiraza ko asanga ibyo u Rwanda rwagezeho byabafasha bisangijwe ibindi bihugu.
Dr Kormawa avuga kandi ko gahunda z’u Rwanda mu kurwanya imirire mibi zafasha ibindi bihugu kuyirwanya no kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisitere y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira Roberto, avuga ko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda wagiye uzamukaho hagati ya 5-6% mu myaka icumi.
Avuga ko biteze ko abo bayobozi ba FAO bazafasha u Rwanda mu kongera ubunararibonye mu guhanga umurimo mu rubyiruko no kurwanya ubukene binyuze mu buhinzi n’ubworozi.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzamurikira abayobozi ba FAO bimwe mu bikorwa rumaze kugeraho mu buhunzi n’ubworozi bifasha mu guhanga umurirmo, kurwanya imirire mibi ndetse n’ubukene.
Ohereza igitekerezo
|
dufite igihugu kiyobowe neza nta mpamvu yo kudakomeza kwesa udushya
Erega ntacyo batazatwigira igihe cyose tukiyobowe na Muzehe wacu...