“Imiyoborere myiza y’Abanyarwanda si iy’umuntu umwe”-Perezida Kagame

Mu muhango wo kwankira impamyabumenyi y’ikirenga yashyikirijwe na kaminuza ya William Penn University wabaye mu ijoro rya tariki 12/05/2012, Perezida Kagame yatangaje ko imiyoborere myiza igaragara mu Rwanda atari iy’umuntu umwe ahubwo ari umusaruro w’uruhare abantu bose babigiramo.

Perezida Kagame watumiwe nk’umuyobozi w’icyubahiro kandi wagenewe impamyabumenyi y’ikirenga “the Honorary Doctorate of Humane Letters” yashimiwe uruhare yagaragaje mu guteza imbere u Rwanda muri rusange ndetse no guteza imbere urubyiruko n’abagore by’umwihariko. Ku isi, u Rwanda rurashimwa kubera guha agaciro abagore no kubagenera imyanya mu buyobozi.

U Rwanda rufatwa nk’intangarugero ku mugabane w’Afurika kubera ibyiza rumaze kugeraho rubikesha no kwihuta mu iterambere kubera imiyoborere myiza yagezweho bigizwemo uruhare na Perezida Kagame; nk’uko byatangajwe na Dr. Ann Fields umwe mubayobozi ba kaminuza ya William Penn University.

Perezida Kagame ashyikirizwa impamyabumenyi y'ikirenga “the Honorary Doctorate of Humane Letters”.
Perezida Kagame ashyikirizwa impamyabumenyi y’ikirenga “the Honorary Doctorate of Humane Letters”.

Yakira impamyabumenyi yagenewe, Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda kubera uruhare rwabo mu gushaka kwikura mu bibazo no kwihuta mu iterambere. Muri uwo muhango kandi hatanzwe impamyabumenyi ku banyeshyuri barenga 300 bayirangijemo barimo n’Abanyarwanda.

Perezida Kagame yemeza ko ibyo abanyamahanga babona ku Rwanda atari ibitangaza ahubwo ko Abanyarwanda babiharanira kandi bigakomeza kugerwaho ku bufatanye bwabo.

U Rwanda nk’igihugu cyamenyekanye cyane kubera Jenoside ubu kikaba kimenyekana kubera iterambere n’imiyoborere myiza ndetse n’umusanzu u Rwanda rutanga mu bindi bihugu byahuye n’amakuba nka Sudan, Haiti aho Abanyarwanda bagaragaza imyitwarire myiza n’ubunararibonye mu gucyemura ibibazo.

Perezida Kagame hamwe n;abanyeshuri b'Abanyarwanda barangije muri kaminuza ya William Penn University.
Perezida Kagame hamwe n;abanyeshuri b’Abanyarwanda barangije muri kaminuza ya William Penn University.

Umwe mu Banyarwanda barangije muri William Penn University, Jean Chrysostome Bikomeye avuga ko yishimiye kugaruka mu Rwanda agakoresha ubumenyi akuye muri iyi kaminuza hamwe na bagenzi be.
William Penn University yashinzwe mu 1873 ikaba ari imwe mu makaminuza akomeye mu gutanga uburezi mu masomo y’ubumenyi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka