Imiyoborere myiza ngo ni intwaro yo kurwanya abavuga nabi ubutegetsi bw’u Rwanda

Ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yasuraga Abanyakamonyi bakamugaragariza iterambere bagezeho barikesha imiyoborere myiza, yavuze ko Imiyoborere myiza ari intwaro yo kurwanya abavuga nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.

Minisitiri Musoni avuga ko ingamba zo kurwanya abirirwa batangaza ku maradiyo ko u Rwanda ruyobowe nabi; ari ukugira imiyoborere myiza iganisha ku iterambere rya buri wese kandi iha agaciro Umunyarwanda aho ari hose. Aragira ati “imiyoborere myiza ntiyatuma babona aho bamenera”.

Arasaba Abanyakamonyi gufatanya mu rugamba rwo kubungabunga imiyoborere bareba ahaba hari icyuho kuko ubuyobozi bwiza ari ubwo abaturage bafitemo uruhare kandi buri wese akagira umwete wo kurinda ibyo yagizemo uruhare ngo bigerweho.

Minisitiri Musoni atangiza inyubako y'isoko rya Kijyambere rya Bishenyi.
Minisitiri Musoni atangiza inyubako y’isoko rya Kijyambere rya Bishenyi.

Ibyo arabibasaba muri aya magambo: “Iyo duteranye gutya tugomba gusubiza amaso inyuma tukareba niba mu miyoborere myiza hari aharimo icyuho tukahakosora kuko ari yo ntwaro uwashaka gusenya ibyagezweho akabura aho amenera”.

Muri urwo ruzinduko yakoreye mu karere ka Kamonyi tariki 15/02/2014, minisitiri Musoni yahamirije abari aho ko ibikorwa by’iterambere bigaragara mu karere ka Kamonyi ari ibya vuba, kuko ngo mu myaka ishize, uwakeneraga gusura Kamonyi yaburaga igikorwa kigaragara yamwereka. None ubu, hari inyubako zigezweho ku Ruyenzi mu murenge wa Runda, hari inganda zitunganya umusaruro, n’ibindi bikorwa abashoramari batangiye kuhageza.

Iterambere rigaragara ku Kamonyi mu myaka itanu ishije, abahatuye bavuga ko barikesha imiyoborere myiza, kuko kuva mu mwaka wa 2010, babonye amashanyarazi bari baremerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yiyamamazaga kuri manda ye ya Kabiri, abahakomoka na bo bitabiriye kuhashora imari nk’uko bari bamusezeranyije kumufasha.

Minister Musoni yakira impano y'ihuriro ry'abanyakamonyi.
Minister Musoni yakira impano y’ihuriro ry’abanyakamonyi.

Mubirigi Paul, ukuriye ihuriro ry’Abanyakamonyi, rikaba rigira uruhare mu gutanga ibitekerezo bigamije iterambere ry’akarere, avuga ko uyu ari umwanya wo kugaragaza uruhare rw’abagize ihuriro mu iterambere ry’akarere mu muco wa garuka ushime, kwibukiranya ibyo bagizemo uruhare mu iterambere rya kamonyi no gufata ingamba nshya kugira ngo bakomeze kuba ku isonga mu kwesa imihigo.

Arashimira abashoramari bamaze guhindura Runda umujyi ubereye amarembo ya Kigali kuko iyo uvuye mu majyepfo bwije werekeza i Kigali, utamenya igihe wahagereye kubera amatara n’inyubako biri ku Ruyenzi bidatandukanye n’iby’i Kigali.

Arashima kandi abatangiye gushora imari muri Kamonyi, nk’abashinze uruganda rutonora umuceli wo mu gishanga cya Mukunguri n’abandi bateganya ibindi bikorwa bitanga akazi ku bantu benshi. Ngo ihuriro ryiteguye gufatanya n’abayobozi guharanira kwigira batanga umusanzu muri gahunda za Leta harimo nko gutuza abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya n’ibindi.

Minisitiri Musoni aganira n'abanyamakuru nyuma yo gufungura expo.
Minisitiri Musoni aganira n’abanyamakuru nyuma yo gufungura expo.

Mu gushimira ubuyobozi burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, Abanyakamonyi bamwoherereje ubutumwa bumushimira, maze Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu abemerera kubumugezaho.

Ubwo butumwa bwasomwe n’umuyobozi w’akarere Rutsinga Jacques, buteye butya: “mutubwirire Nyakubahwa perezida wa Repubulika muti aho mwakuye Abanyakamonyi ni kure, aho mutugejeje harashimishije, aho mutuganisha harasobanutse, turahabona kandi intore z’abesamihigo ntituzagutererana mu ngamba z’iterambere”.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasuye inyubako ziri ku Ruyenzi, afungura imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’akarere ribera ku Ruyenzi mu murenge wa Runda, atangiza imirimo yo kubaka isoko rya Kijyambere riri kubakwa ahitwa Bishenyi mu murenge wa Runda.

Inzu ya Ildephonse akoreramo ubuhinzi bw'ibihumyo ku Kivumu.
Inzu ya Ildephonse akoreramo ubuhinzi bw’ibihumyo ku Kivumu.

Yanasuye inyubako ya Niyonsenga Ildephonse iri mu kagari ka Kivumu, umurenge wa Musambira; iyo nzu ikaba ikorerwamo ubuhinzi bw’ibihumyo, ndetse imiryango ikaba ifunguye ku bandi bashoramari bakenera kuhakorera.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 6 )

Mugerageze abayobozi b’akarere ka Kamonyi mudukurikiranire ikibazo cy’abaturage bo mu kagali ka Mukinga bamaze imyaka 2 baratanze amafaranga yabo kugirango bahabwe umuriro w’amashanyarazi ariko kugeza ubu bakaba ntawo barahabwa.

munana jean yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

imiyoborere myiza ni inkingi y’iterambere mu banyarwanda kuko hari byinshi abayobozi baba bahurira hamwe n’abayoborwa bakaganira ku kibahuza imbogamizi zigakurwaho

muzuka yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

n’ubundi ubutegetsi bwose ku isi yose bugaragarira k’imiyoborere myiza n’iterambere rw’abaturage

kalisa yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

Mu Rwanda dufite imiyoborere myiza arinayo musingi w’iterambere tugezeho kugeza ubu, undi wese wazana ibindi aba afite ibindi agamije bibi kandi bidahuye n’imiyoborere myiza. ubu mu Rwanda ubuyobozi bwaratwegerejwe twebwe abaturage ubu dufite uruhare runini mukwifatira ibyemezo bitureba

Neo yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

imiyoborere myiza inkingi yamwamba, ingabo itajegajega, umurinzi utavogrwa w’igihugu cy’ u rwanda, rwaba kubaruvuga nabi cg n’izindi nzitizi zose zazitira abanyarwanda kumibereho myiza y’abaturage, kandi koko twifitiye imiyoborere myiza , turashima prezida wa republika kubyiza adahwema kutugezaho kubiza adahwema kudushakira hirya no hino,

shingiro yanditse ku itariki ya: 16-02-2014  →  Musubize

turashimira abayobozi bacu ko bahora badushakira ubyiza, bakadutoza kwirwanaho, kwishakamo ibisubizo

shyaka yanditse ku itariki ya: 16-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka