Imiyoborere myiza igendana n’umutekano –Minisitiri Kaboneka
Igihugu kidafite umutekano ntabwo ubuyobozi bwagera ku miborere myiza ibereye buri munyarwanda.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka ubwo yatangizaga ukwezi kwahariwe imiyoborere mu Murenge wa Cyumba wo mu Karere ka Gicumbi tariki ya 18 Werurwe 2015, asaba abaturage gukomeza kubungabunga umutekano.
Aha yasabye abaturage kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano wabo kuko iyo igihugu gitekanye n’imiyoborere myiza igerwaho.

Kuba abaturage batuye muri uyu Murenge wa Cyumba begeranye n’umupaka wa Uganda yabasabye kwirinda kunywa ibiyobyabwenge nka Kanyanga kuko nabyo biza ku isonga mu bihungabanya umutekano.
Abaturage bibukijwe ko bagomba kurara amarondo bicungira umutekano w’ingo zabo ndetse n’amatungo yabo, bityo abantu bakirarana nayo mu mazu batinya ko bayiba impungenge zigashira bakabireka.
Ibi kandi bizajyana no gutunga urutoki ahantu hari ibisambo byiba abaturage bityo inzego z’umutekano zibakurikirane babihanirwe.

Abaturage bemera ko mu Rwanda hari imiyoborere myiza kuko usanga ubu bahabwa serivise nta kiguzi, ndetse ugize ibibazo inzego z’ubuyobozi zikamufasha ibibazo bye bikarangirizwa hafi, nk’uko Habimana Jean d’Amour abivuga.
Uwitwa Mugabonijambo Jean Damascène ngo yishimira ko Leta y’u Rwanda yita ku guteza imbere umuturage imugenera gahunda ya Girinka ndetse na gahunda y’ubudehe, ibi byose bikagaragaza imiyoborere yita ku nyungu z’umuturage.

Mu gutangiza uku kwezi kwahariwe imiyoborere, Minisitiri Francis Kaboneka yakiriye ibibazo by’abaturage ndetse ibitabashije gukemurwa asaba ubuyobozi bw’akarere kubikurikira kugira ngo bikemuke.
Muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza ngo ubuyobozi buzarushaho kwegera abaturage bubakemurira ibibazo bafite.


Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umutekano ni ingenzi cyane mu bikorwa byose by’igihugu bya buri munsi, niyo mpamvu abaturage baka karere bakwiye gushyira mu bikorwa izi mpanuro bahawe n’aba bayobozi