Imiterere y’akarere ka Gicumbi ibangamira ababana n’ubumuga bo muri ako Karere
Ababana n’ubumuga bo mu karere ka Gicumbi bafite ikibazo cyo kugenda muri ako karere kubera imiterere yako igizwe n’imisozi miremire.
Ibi babitangaje mu nteko rusanjye yahuje abahagarariye ababana n’ubumuga ku rwego rw’imirenge igize akarere ka Gicumbikuri tariki 05/10/2012 aho bagaragarije abayobozi bo ku rwego rw’akarere ibibazo bafite kugira ngo babafashe kubikemura.
Ruremeza Jaean Nepomscene uhagarariye ababana n’ubumuga mu murenge wa Rushaki avuga ko benshi kugera ku muhanda wa kaburimbo bibagora igihe bagize ikibazo cyo gushaka kugura insimburangingo cyangwa inyunganirangingo kuko kugera aho ziri bitaborohera.
Nk’abantu babana n’ubumuga kuzamuka umusozi wongera uwumanuka birabavuna cyane ku buryo usanga benshi bakunda guhera mu mirenge batuyemo ntibabe babasha gutemberera bagenzi be aho batuye.

Bagaragaje kandi ibibazo bijyendanye n’ibikorwa by’amakoperative bavuga ko imitungo y’amakoperative yabo idacunzwe neza ndetse hamwe na hamwe ikajyenda inyerezwa kandi ayo makoperative yose ugasanga nta mishinga minini afite ibyara inyungu ahubwo usanga ari uburyo bwo gufatanya mu bintu bisanzwe gusa.
Nubwo bafite ibibazo byinshi, benshi mu bababana n’ubumuga batangaza ko batakirangwa no gusabiriza ahubwo bagiye bafashanya hagati yabo. Ubu buri munyamuryango wa koperative yabo afite itungo yoroye ndetse amaze kugera ku mibereho ituma abasha kubona ikimutunga mu buzima bwe ba buri munsi.
Rukericyibaye John, umuhuzabikorwa w’inama y’abahagarariye ababana n’ubumuga ku rwego rw’akarere ka Gicumbi, avuga ko hagiye gukorwa ibishoboka byose bagashaka ukuntu haboneka insimburangingo kuri bamwe ndetse bagafatanya n’inzego z’ubuyobozi kubishyiramo ingufu kugirango ziboneke.

Mu myanzuro yafashwe umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamariya Therese yashishikarije ababana n’ubumuga gukora cyane bakiteza imbere.
Ababana n’ubumuga barasabwa gutinyuka bagatangira gukora imishinga minini ibyara inyungu, no kugeza imishinga yabo ku rwego rw’akarere kugirango babashe kubagezaho inkunga no kubagira inama aho biri ngombwa.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|