Imishyikirano rusange yitezweho guhosha imvururu zo mu bigo by’imirimo

Nyuma y’aho bimaze kugaragara ko mu bigo bitandukanye hakunze kuvuka amakimbirane hagati y’abakozi n’abakoresha, ubu hagiye kwifashishwa imshyikirano rusange n’ibiganiro kugira ngo impande zombi zirangwe no guteza imbere umurimo.

Mu nama y’iminsi ibiri yatangiye tariki 23/08/2012, impuzamasendika y’abakozi mu Rwanda yitwa COTRAF ifatanyije n’indi miryango iharanira uburenganzira bw’umukozi, irimo kurebera hamwe uko mu bigo by’imirimo hatangizwa imishyikirano y’abakozi n’abakoresha binyuze mu biganiro.

Umuyobozi wa COTRAF, Bicamumpaka Dominique, avuga ko kuva aho ibikorwa by’imishyikirano hagati y’abakozi n’abakoresha byatangiye, ubu hagaragara ubwumvikane ndetse ugasanga abakora muri ibyo bigo bose baharanira inyungu imwe.

COTRAF iganira n'ibigo by'imirimo uko hatangira imishyikirano rusange hagati y'abakozi n'abakoresha.
COTRAF iganira n’ibigo by’imirimo uko hatangira imishyikirano rusange hagati y’abakozi n’abakoresha.

Ben Insa Dia uhagarariya umuryango mpuzamahanaga uharanira inyungu z’abakozi (International Labor Organisation) avuga ko kuba mu Rwanda haratangiye iyi mishyikirano hagati y’abakozi n’abakoresha binyuze mu biganiro, hari ikizere cy’uko nta mvururu zigomba kugaragara mu bigo by’umurimo.

Agira ati “ntimureba imvururu zirimo kuvuka muri Afrika y’Epfo, nta kindi kibitera n’uko nta mishyikirano ijya iba hagati y’amasendika y’abakozi”.

Ibigo by’imirimo byose n’ibimara kumva inyungu z’imishyikirano, bizajya bituma nta n’ubusumbane bugaragara mu bakozi.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka