Imishahara y’abapolisi yikubye hafi kabiri
Bisabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo hamwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu kandi bigasuzumwa n’Inama y’Abaminisitiri ikabyemeza, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye imishahara y’abapolisi.
Iteka rya Perezida No001 ryo ku wa 14/01/2016 ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda kuri uyu wa 18/01/2016, rigena imishahara y’abapolisi, rigaragaramo izamuka ry’imishahara yabo hakurikijwe inzego z’imirimo barimo.
Umushahara mbumbe ugenerwa abapolisi buri kwezi ukubiyemo umushahara fatizo, indamunite z’icumbi, indamunite z’urugendo, inkunga ya Leta mu bwiteganyirize bw’umukozi n’inkunga ya Leta yo kuvuza umukozi.
Icyiciro cya mbere cy’izamurwa ry’iyi mishahara, abapolisi baratangira kugihembwa guhera muri uku kwezi kwa Mutarama 2016 naho icya kabiri kisumbuyeho bazagitangirane n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017.

Iri teka rya Perezida risimbuye iryo ku wa 14/01/2013 rigena imishahara y’Abapolisi.

Imishahara y’abapolisi igenwa hashingiwe ku mbonerahamwe y’urutonde rw’imirimo kandi hakurikijwe amahame ngenderwaho mu kubara imishahara mu butegetsi bwa Leta.
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
NTIHAZAGIRE UMUPOLISI UZONGERA KURYA RUSWA IBYO BYA ARIGUSUZUGUZA PERESIDA
OOOO!!!! NIBYIZA!WENDA BAREKA KUJYA BIYENZA AHANINI KUBASHOFE BASHAKA RUSWA ABO MUCYARO BO BARAKABIJE ABA ARI KUBURINZI YABONA IMODOKA CY MOTO UBURINZI AKABWIBAGIRWA AGAHINDUKA TRAFIC KUGIRANGO AREBE KO YABONA ICYAHA YAKE AKANTU.
Wenda Abajyaga Birirwa Baka Agacupa Babireka Bari Baturembeje
Dushimiye intore izirushintambwe kugushyigikira RNP
turashima nyakubahwa perezida warepuburika y’urwanda ubryo yaatekereje neza kubapolise b’igihugu azamura imishahara yabo.nibindi twizeye ko arikubitegura
Muzehe wacu yakoze ibintu byiza cyane kbsa,gusa twizereko n’abarimu azagira icyo abarebera kuko aribo basigaye bababaje cyane.
Nibyo rwose barakora.Hanatekerezwe kubakozi bo KU urwego rw’akagari kuko bo aho kubongeza barakatwa wakwibaza niba barasanze ayabo ari menshi KU uburyo bayakata kariya kageni hejuru y’imvune bavunika.
bakora akazi kabo neza rwose kubazamurira imishahara nta kibazo barabikwiye
Dushimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda uburyo yahaye agaciro akazi abapolisi bakora,mu bigaragara igipolisi ubu noneho kigiye kuba umwuga aho kuba ubuhungiro bw’abashomeri nk’uko benshi mu bize bajyaga babivuga.Ariko rero harebwe n’uko hahindurwa Iteka rishyiraho imyaka y’abifuza kujya mu Gipolisi kuko imyaka mirongo itatu(30 ans) ku bifuza kuri Cadet Course ni mike cyane kuko twifuje kujyamo turi benshi ariko tuzitirwa n’imyaka ntarengwa bafatiraho kandi tugifite amaraso yo gukorera igihugu cyacu.Mu bigaragara rwa rutonde rwa Transparence International ishami ry’u Rwanda rwahoraga rushyira abapolisi ku mwanya wa mbere mu kwakira ruswa tutazongera kubonaho Polisi y’igihugu kuko bamwe bireguraga bavuga ko imishahara yabo itajyanye n’ibiciro biri ku isoko icyo Umusaza aragikemuye.Uniformes nshya,imodoka nshya n’imishahara mishya.Wonderful!!!