Imiryango yigenga itazakurikiza itegeko rishyashya kugeza kuwa 09 Mata 2013 izaba yisheshe-RGB

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imiyoborere RGB, Rwanda Governance Board kiravuga ko Imiryango nyarwanda itari iya leta n’ishingiye ku madini izageza ku itariki ya 09/04/2013 itaruzuza ibisabwa n’itegeko rishya rigenga za ONGs izaba yisheshe ubwayo ku buryo budasubirwaho.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi ukuriye ukuriye ishami rishinzwe imitwe ya politiki, imiryango itegamiye kuri leta n’ishingiye ku madini muri RGB, mufti Sheikh Saleh HABIMANA mu nama yagiranye n’abahagarariye imiryango inyuranye itegamiye kuri leta yabereye i Nyamagabe kuwa 07/03/2013.

Abahagarariye NGOs zigize ihuriro ry'abafatanyabikorwa muri Nyamagabe mu nama na RGB.
Abahagarariye NGOs zigize ihuriro ry’abafatanyabikorwa muri Nyamagabe mu nama na RGB.

Bwana Saleh HABIMANA avuga ko ku itariki ya 09/04/2013 hazaba hashize umwaka iri tegeko ritangiye gukurikizwa kandi bikaba biteganijwe ko umuryango urebwa n’iri tegeko uzaba utaruzuza ibisabwa naryo uzaba wihagarikiye imirimo, washaka gukomeza gukora ugatangira gusaba uburenganzira nk’aho ugitangira.

Uyu muyobozi muri RGB yabwiye Kigali Today ko kuzuza ibyo basabwa mbere y’igihe aribyo byaborohera kuko basabwa itegeko rivuguruye, inyandiko mvugo y’inama nkuru yemeza ko itegeko rihinduka, ndetse n’icyangombwa cy’uko atafunzwe mu gihe umuyobozi uyoboye uwo muryango ari mushya, mu gihe mu gusaba bushyashya bazasabwa ibyangombwa bigera ku munani kandi bagahera ku nzego zo hasi.

Bwana Saleh Habimana araburira abafite ONGs kubahiriza igihe ntarengwa cyo gukurikiza itegeko rishya ribagenga.
Bwana Saleh Habimana araburira abafite ONGs kubahiriza igihe ntarengwa cyo gukurikiza itegeko rishya ribagenga.

Imiryango myinshi cyane cyane ishingiye ku madini ngo kugeza ubu ntirubahiriza ibisabwa n’iri tegeko, kandi ngo ibyeme4zo byo ni ntakuka, abazaba batarabyubahiriza bazaba bihagarikiye imirimo ubwabo nk’uko itegeko rishya rigenga ONGs cyangwa NGOs ribiteganya.

Imiryango nyarwanda itari iya leta n’ishingiye ku madini yasabwe gushyira igice kinini cy’ingengo y’imari yacyo mu bikorwa biteza imbere abaturage aho kubishyira mu mirimo y’ubuyobozi gusa, inibutswa ko iramutse icunze neza ikanakoreshwa neza amafaranga igira byakwihutisha iterambere ry’abaturage.

Sebareze Jean Lambert, umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Nyamagabe yasabye abagize iri huriro ko iri tegeko rishya barigira iryabo kandi bakarishyira mu bikorwa mu gihe cya vuba, bakanakangurira bagenzi babo kurikurikiza.

Bamwe mubo rireba bagaragaje impungenge ko babimenye bitinze bakaba bashobora kuzagongwa n’igihe ntarengwa riteganya batarasubizwa. Umuyobozi ubishinzwe muri RGB yemeje ko uzajya ageza ibisabwa byose muri RGB bazajya bamuha icyemezo agategereza igisubizo, abazabigezayo mu gihe gikwiye bakazahabwa ibisubizo. Gusa ngo icyangombwa ni uko bigezwayo bitarenze tariki ya 09/04/2013.

Emmanuel Nshimiyimana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi nama ishobora kuba yari yarambiranye ndabona abayitabiriye bari basinziriye!

gukunda yanditse ku itariki ya: 8-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka