Imiryango y’abakozi ba BRALIRWA bishwe n’abacengezi barishimira ubufasha bahabwa

Ubwo bibukaga abakozi ba BRALIRWA 36 bishwe n’abacengezi ku Gisenyi (Rubavu) tariki tariki 19/01/1998, abasigaye bo mu miryango y’izi nzirakarengane yibumbiye mu ishyirahamwe “Girimpuhwe” bashimiye BRALIRWA ukuntu ikomeje kubatera inkunga.

Umuyobozi wa Girimpuhwe, Nyirabaganzi Ephrasie, yavuze ko BRALIRWA yishyiriye abana babo amashuri ndetse bamwe bakaba barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza.

Yagize ati “BRALIRWA yatubereye umubyeyi kandi turayishimira uburyo ikunda ikanahesha agaciro abakozi bayo bitabye Imana.”

Ephrasie yongeraho ko bishimira ko bavuye mu bwigunge kandi ko bakomeye nyuma yo guhekurwa n’abacengezi. Yagize ati “Twasanze tutagomba guheranwa n’agahinda dushinga ishyirahamwe. Duhorane umurava kugirango abatwiciye nibatubona bamenye ko bakoze ubusa”.

Umuyobozi wa BRALIRWA, Pascal Karangwa, yijeje iyo miryango inkunga n’ubufatanye igihe ishyirahamwe Girimpuhwe rizaba ryamaze kubona ubuzima gatozi nka koperative. Yanashimangiye ko abana bazakomeza kwishyurirwa amashuri n’ubwishingizi mu kwivuza.

Mukasine Rachel, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rubavu, yashimye ubufatanye bwa BRALIRWA n’akarere mu gufasha abakozi bayo.

Nsabyemungu Anne Marie, umudepite mu nteko ishinga amategeko, yemeje ko kwibuka bihamya ko amarorerwa yabaye koko kandi ko yababaje imbaga y’Abanyarwanda. Yasabye ko na BCR yazajya yifatanya na bo muri iki gikorwa kuko hari umukozi wabo wishwe muri ubwo buryo.

Yongeyeho ati “Ni byiza ko duhererekanya ubuhamya uko ibisekuruza bigenda bisimburana kugira ngo ntihazagire uwongera kwica ibiremwa ataremye.”

Bahati Alphonse, umwe mu barokotse ayo marorerwa, asanga ibyabaye ari isomo ku Banyarwanda, akaba abasaba kutitandukanya nk’uko abishwe banze kwitandukanya igihe abacengezi babasabye kujya abatutsi ukwabo b’abahutu ukwabo.

Umuhango wo kwibuka abakozi ba BRALIRWA bishwe n’abacengezi wabimburiwe n’igitambo cya misa cyo gusabira ba nyakwigendera, hakurikiraho gushyira indabo ku mva aho umuyobozi wa BRALIRWA, Karangwa Pascal, yahise ashyira ibuye ry’ifatizo ryo kubaka urwibutso rushya.

Aba bakozi ba BRALIRWA bishwe tariki 19/01/1998 mu ma saa moya za mu gitondo ubwo bari mu modoka bajya ku kazi bari kumwe n’abandi bantu batatu.
Abacengezi babasabye kwitandukanya baranga maze babatwikira mu modoka. Abashatse gutoroka bararashwe hasigara babiri gusa.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mubyukuri iyo miryango yabuze abayo nibihangane natwe tubafashe mumugo ngo kuko natwe twarokotse twafashijwe nabo tutazi niyo mpamvu natwe tugomba kwifatanya nabariya bana tukaba umwe kuko twese twa rahekuwe kwese gusa bariya bare nibihangane ntibazishore mubusambanyi kuko hariya hari ibishuko byinshi mbonereho nshimire ubuyobozi butigeze bubatererana narimwe najye munka mfite mbemereye iyo kubakamirwa kuko nanabonyeyo inshuti yumukobwa kandi tukaba twamenyanye nababyeyibe mama we yemeye kuzadufasha murukundo rwacu murakoze abarokotse ntitugomba guhera nwa nagahinda ndetse ni rungu uwiteka abarinde

bizagwira yanditse ku itariki ya: 20-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka