Imiryango 49 i Busoro yasenyewe n’imvura

Mu Karere ka Nyanza, m Murenge wa Busoro imvura imaze iminsi igwa muri iyi Mata 2016 imaze gusenyera imiryango 49.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro, Mbarubukeye Vedaste, yatangaje kuri uyu wa 21 Mata 2016 ko muri uwo murenge habaruwe imiryango 49 yasenyewe n’imvura ariko iyashoboye guhabwa ubufasha akaba ari 23 yari ifite ibibazo bikomeye kurusha iyindi.

Ibisenge by'amazu byagiye biguruka.
Ibisenge by’amazu byagiye biguruka.

Yagize ati “Mu gihe uku kwezi kwa kane kutararangira tumaze kubarura imiryango 49 yasizwe iheruheru n’imvura ikabasenyera inzu bari batuyemo.”

Yongeyeho ko nyuma yo guhura n’icyo cyiza cy’imvura cyasenyeye abantu muri uwo murenge bamwe mu bari bakomerewe n’icyo kibazo bahawe na Minisiteri ishinzwe Ibiza ibikoresho by’ibanze byo kuba bifashishije.

Imfashanyo iyo miryango 23 yahawe igizwe n’ibiringiti, amasafuriya, amasabune, shitingi n’ibindi kugira ngo ubuzima bukomeze.”

Mbarubukeye avuga kandi ko mu minsi iri imbere iyi Minisiteri yo Gukumira Ibiza na Gucyura Impunzi (MIDIMAR) na bwo yijeje iyo miryango kuzayishyikiriza amabati y’isakaro bitewe n’uburyo ibyo biza by’imvura yo muri uku kwezi kwa Kane yabasenyeye ikabangiriza ku buryo bukomeye.

Ati “ Abahawe ubwo bufasha ni imiryango byagaragaraga ko yari ibukeneye kugira ngo ubuzima bukomeze nyuma y’uko gusenyerwa n’imvura”.

Umurenge wa Busoro wo usaba abaturage gukomeza kwirinda ibiza by’imvura bakomeza ibisenge by’inzu ndetse bakomeza gutera ibiti y’ingo zabo ari nako basibura imirwanyasuri.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata 2016 imvura imaze iminsi ihagwa yakunze kwibasira cyane igice cy’amayaga ariko na cyo Umurenge wa Busoro uherereyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka