Imikino y’amahirwe ntizongera gukinwa mu kajagari
Imikino y’amahirwe igiye gushyirirwaho imikorere mishya, nyuma y’itegeko rigena iyi mikino ryatowe n‘inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Kabiri, yemeje itegeko rigenga ibikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda.
Amakuru dukesha inteko nshingamategeko, avuga ko Depite Kantengwa Juliana, Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yasuzumye iri tegeko, yasobanuye ko iri tegeko rizafasha gushyiraho uburyo bwo gukurikirana imikorere y’imikino y’amahirwe mu Rwanda no gushyiraho ingamba n’ibikurikizwa mu gukina imikino y’amahirwe.
Iri tegeko kandi rizafasha mu guca akajagari kariho mu bijyanye n’imikino y’amahirwe kandi n’abashoramari bibahe icyizere cyo gushoramo imari, kuko bazaba barengewe n’amategeko cyane cyane ko imikino y’amahirwe iri muri bimwe biteza imbere ubukerarugendo mu bihugu byinshi ku isi.
Iyi mikino y’amahirwe ifite akamaro ko gutera inkunga ibikorwa bya siporo no guteza imbere abaturage muri rusange.
Sosiyete zemererwa gukora ari uko zifite impushya zihabwa n’inzego zitandukanye za Leta bitewe n’imiterere y’igikorwa cy’umukino, arizo MINALOC, MIJESPOC, MINIJUST, MINICOM na RDB.
Ku birebana no kurinda abadafite imyaka y’ubukure, iri tegeko riteganya ko umuntu utaragera ku myaka 18 y’ubukure atagomba kwinjira, gukoresha cyangwa gukora ibikorwa bijyanye n’imikino y’amahirwe.
Imikino y’amahirwe yemewe mu Rwanda kugeza ubu ni sosiyete ebyiri, Lotto Rwanda (Rwanda Gaming operation) yatangiye gukora mu mwaka wa 2005, Leta ifitemo imigabane ingana na 40% naho 60% ikaba iy’abikorera na PMU Rwanda, ifitwe n’abikorera 100%.
Anne Niwemwiza and Emmanuel Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|