Imijyi itandatu y’icyitegererezo mu Rwanda igiye kubakirwa icyarimwe

Minisiteri y’Imari n’Igendamigambi iratangaza ko Leta ifite gahunda yo kubakira icyarimwe imijyi itandatu y’icyitegererezo mu Rwanda.

Ministiri w’Imari yagize ati “Uyu mushinga wihariye twawuganiriyeho na Banki y’isi, hari amafaranga twemeranijweho [ko izaduhereza] angana na miliyoni 95 z’amadolari ya Amerika, turizera ko mu kwezi kwa gatatu[2016] azaba yabonetse; ibyo ntabwo byatubuza gukomeza na gahunda yacu.”

Depite Rwaka yari yatanze igitekerezo cy’uko iyo mijyi yajya yubakwa umwe umwe, nyuma yo kumva ko itabashije gutezwa imbere nk’uko Inama y’umushyikirano wa 2014 yari yabyanzuye.

Guteza imbere imijyi itandatu yunganira umujyi wa Kigali, Leta yabyemeje kugira ngo igabanye umuvuduko w’abaza gushakira imirimo n’imibereho myiza mu murwa mukuru, kugeza ubu utuwe n’abaturage bangana na miliyoni 1.2.

Gahunda ya Leta y’u Rwanda kandi iteganya ko guteza imbere imijyi ya Huye na Muhanga mu Majyepfo, Rusizi na Rubavu mu Burengerazuba, Nyagatare mu Burasirazuba na Musanze mu Majyaruguru; byafasha kurwanya akajagari gaterwa n’abaza gutura mu mujyi wa Kigali.

Mu myanzuro 20 Umushyikirano w’ubushize wafashe; iyo kubika ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bw’ikoranabuhanga, kugaburira abana biga imyaka icyenda na 12 ku ishuri, ndetse no guteza imbere imijyi itandatu yunganira Kigali; ngo ntabwo yashyizwe mu bikorwa kubera kubura ingengo y’imari.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bivuga ko iyi myanzuro nayo igomba kuba yashyizwe mu bikorwa bitarenze ukwezi kwa Kamena k’umwaka wa 2016.

Ibitekerezo   ( 5 )

Byari bikwiye ko itangirira rimwe bitewe namikoro ahari cyaneko abantu bakeneye imirimo ibafasha kwivana mubukene, ariko ahukurikijwe ubushozi,mushorano kubaka umujyi umwumwe kugirango ibikorwa bitadindira.

Dr.Prophet Apostle Joseph Muhirwa chfc foundation yanditse ku itariki ya: 30-08-2021  →  Musubize

inzara yishabantu none ngoborubaka etaje twaye yego kugirango hataza intambara nahubundi mbanaratoye oya impinduka zarahari ark zihariwe nibifi binini ubusumbane nidanje

vava yanditse ku itariki ya: 23-12-2015  →  Musubize

Icyo gitekerezo ni cyiza cyane kuko abantu benshi kuri iki gihe usanga bagana imijyi, bagahunga mu ntara, ibyo bigaterwa no kuba services nyinshi zitangirwa i Kigali.

ICYIFUZO KUGIRA NGO ICYO GITEKEREZO GITANGE UMUSARURO

byaba byiza buri ministere igize agashami muri buri mujyi
byaba byiza commissions zimwe na zimwe zigiye muri iyo mijyi, i Kigali hakaba agashami kandi n’icyicaro gikuru
byaba byiza zimwe muri services leta itangira i Kigali zikoreye muri iyo mijyi

byaba byiza abikorera ku giti cyabo bagiye bakorera no muri iyo mijyi kandi bagatanga services zimwe n’izitangirwa i Kigali. Urugero: nka RWANDAFOM yaramuka ikoreye muri iyo mijyi , igiciro cya matora i Kigali kikangana n’icyo muri iyo mijyi, gutyo gutyo na za TOLIRWA,UTEXIRWA....

Byashoboka ku bufatanye bw’izego zose abikorera hamwe n’inzego za leta bireba

MC yanditse ku itariki ya: 23-12-2015  →  Musubize

murabanyakuru bumwuga kuko mutanga amakuru afite gihamya kuko muba mwageze kuri tel.murakoze.

shilimpaka faustin yanditse ku itariki ya: 23-12-2015  →  Musubize

barabura kubanza kunamura icumu ry’inzara yibasiye abanyarwanda,bakajya muribyo!nabyo ningombwa ariko ni besoin secondaire.nkubu uturere tw’amayaga by’umwihariko nyanza mumirenge y’ibyaro nka:muyira,kibirizi,ntyazo,busoro na rwabicuma barenda gupfa.kdi ikibabaje abayoboze ntibemera ngo batubikirwa imbehe mumihigo yokwikura mubutindi.uje bamuheza kuri kaburimbo aho mumugi,kdi mucyaro babuze icyobashyira kuziko.ubundi amayaga yagobokwaga n’ubugari,none ntabwo kdi ntanigisimbura cyabwo.ntabijumba,ntabugali,ntabigori,ntamuceri byose n’ibya coo-perative,ibyobishyimbo biragwa mumuyonga ntaburisho,ubwose rubanda ameza ate?kdi ubwo"mituel,umusoro,aya fpr,ucuruza indagara nage muri t.v.a,mbega ntabuzima.nge nayashakiramo imbuto abaturage bange,ubundi bakihaza nyuma nkajya muribyo.izo etajese nzazizamukana umudariinzara?kuba mwalimu ajya ku isoko agahaha mironko2 zibishyimbo n’2zubugali,salaire igashira bimumariye iki?twarapfuye twarashize!gusa turenzaho tugatora yego twanga ko hakongera kuba nkibyabaye,but upfarapfa

chrisostome nyirishema yanditse ku itariki ya: 22-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka