Imihigo igomba kugaragaza ahazava ingengo y’imari ariko nitaboneka ntawe uzabihanirwa
Inama yahuje abagize Guverinoma, abayobozi b’ibigo n’ab’inzego z’ibanze kuri uyu wa mbere tariki 08/9/2014, yanzuye ko imihigo igomba kugaragazwamo ingengo y’imari n’aho izaturuka, ariko ko nidashyirwa mu bikorwa kuko yari itegereje abaterankunga, abayobozi b’uturere batazabihanirwa n’ubwo basabwa kwita ku byo bahize badategereje ba Ministiri.
Nk’uko Ministiri w’intebe, Anastase Murekezi yabisabye abitabiriye inama, ngo imihigo abayobozi biyemerera imbere ya Perezida wa Repubulika, izajya ishyirwaho umukono ari uko hagaragajwe ingengo y’imari yo kuyishyira mu bikorwa ndetse n’inkomoko yayo.
Ministiri w’intebe kandi yagize ati: “Hari aho twigeze kuvuga ngo uwahize umuhigo uyu n’uyu akabura ingengo y’imari, uwo muhigo tuwukuremo kugirango atazatakaza amanota; ariko siko bigomba kugenda kuko mbere yo kwemeza uwo muhigo abantu bagomba kuba babiganiriyeho bihagije, babonye n’aho bazakura ingengo y’imari”.
Ministiri w’intebe yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze ko batagomba gutegereza ko Ministiri runaka ari we uza gukora no gukoresha ibiri mu nshingano zabo, aho yatanze urugero agira ati: “Ntabwo ari Ministiri ushinzwe gukora imihanda yo mu tugari ubuyobozi bw’akarere buhari”.

Ku mpamvu z’uko ngo hari imihigo yemezwa ariko ingengo y’imari ituruka ku baterankunga bo hanze, Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete ndetse na Francis Kaboneka w’ubutegetsi bw’igihugu, batanze igitekerezo cy’uko ntacyo abayobozi b’uturere bazanengwa nihaba icyo kibazo.
Ministiri w’imari, Amb Claver Gatete ati: “Abaterankunga hari igihe bakererwa gutanga iyo nkunga kandi yari yashyizwe mu mihigo; nakwifuza ko icyo iyo nkunga igomba gukora kigomba kujya mu mihigo, ariko ingengo y’imari yaba itaraboneka Meya (umuyobozi w’akarere) ntabihanirwe”.
Abayobozi ngo bagomba kuba maso kuri bamwe mu baterankunga
Ministiri w’ububanyi n’amahanga, akaba n’umuvugizi wa Leta, Louise Mushikiwabo yavuze ko hari abaterankunga baza bafite imishinga, ari imiryango itegamiye kuri Leta cyangwa za ambasade z’ibihugu, bagamije inyungu zabo za politiki, ngo bakaba bagomba gucungirwa hafi.

Yagize ati: “Tugomba kuba maso; byaba byiza amafaranga ajya mu nzego z’ibanze agiye abanza kunyuzwa muri Ministeri y’imari n’igenamigambi, ikaba ari yo ihuza ibikorwa, aho kugira ngo twumve ko ambasaderi w’igihugu runaka ari we wigendeye gukorana n’inzego z’ibanze”.
Inzego zigomba kwirinda kwiha amanota menshi atajyanye n’ibikorwa bigaragara
Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi yasabye abagize Guverinoma, abayobozi b’ibigo n’ab’inzego z’ibanze, kwirinda kwiha amanota y’ikirenga atajyanye n’ibikorwa bigaragara, mu gihe bazaba bahigura imbere ya Perezida wa Repubulika.
Inzego nkuru z’igihugu n’izibanze ngo zigomba kuzuzanya no gukorana, kugirango hatabaho guhiga ikintu kimwe ku mpande zombi bikarangira ntawe ugize icyo akora; ndetse zikirinda kutagera ku mihigo kuko habayeho gukerereza ibikenewe biva ku rwego rukuriye inzego z’ibanze, nk’uko byemejwe mu nama.

Mu mihigo ya buri ntara n’umujyi wa Kigali, ba Guverineri na Meya w’umujyi wa Kigali, bagaragaje ko bazaharanira kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, kugeza ibikorwaremezo by’amashuri, amavuriro, imihanda, amashanyarazi n’amazi ku baturage, kwita ku mibereho yabo ndetse n’imiyoborere myiza, cyane cyane gukemura ibibazo.
Inama yo gukora ubugororangingo bw’imihigo imaze amezi arenga abiri ishyirwa mu bikorwa, yitabiriwe na ba Ministiri, abanyamabanga ba Leta n’abanyamabanga bahoraho, abayobozi b’ibigo bya Leta , abayobozi b’intara n’umujyi wa Kigali, hamwe n’ab’uturere tw’u Rwanda twose uko ari 30.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|