Imihigo igiye kuvugururwa kugira ngo irusheho gutanga umusaruro mu iterambere ry’igihugu

Guhera muri uyu mwaka w’imihigo wa 2013/2014 imihigo izajya ikorwa hakurikije ubushobozi n’imiterere y’akarere, kandi ikorwe igamije ibikorwa bigirirwa akamaro, nk’uko byaganiriwe mu nama yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), kuri uyu wa Kane tariki 21/11/2013.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yari ihuje abafatanyabikorwa n’abahagarariye uturere, haganirwaga uko abayobozi b’uturere bajya bahiga imihigo iganisha ku iterambere ry’igihugu aho guhiga bike bazashobora, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa RGB, Prof. Anastase Shyaka.

Yagize ati “Icyo duteze muri iyi nama ni uko imihigo yagenda ihuzwa na gahunda nini za Leta, EDPRS II, Icyerekezo 2020, ikanahuzwa n’ubushobozi bw’uturere kuko uturere ntitunganya ubushobozi”.

Prof. Anastase Shyaka uyobora RGB.
Prof. Anastase Shyaka uyobora RGB.

Ikibazo cyagiye kigaragara mu mihigo iheruka ni uko hari abayobozi bahigaga imihigo isa nko kwikiza, bayuzuza ugasanga babonye amanota menshi kurusha abandi baba barahize imihigo ikomeye kandi ifite akamaro ariko ntibabashe kuyuzuza ku kigero cyo hejuru.

Iyi nama ije nyuma y’uko Perezida Paul Kagame nawe yari yagaragaje uburyo iki kibazo gihangayikishije, akemeza ko isuzumwa mu gutanga amanota ryasubirwamo rigakorwa mu buryo bwa gihanga.

Prof. Shyaka yatangaje ko kuko imihigo ishobora kugira umusanzu mu iterambere ry’igihugu, bisaba ko imihigo mishya yajya igira uruhare mu guhanga imirimo mishya nk’uko icyerekezo cya Leta kigena imirimo mishya iterekeye ku buhinzi igera ku bihumbi 200 ndetse no kuzamuka ku bukungu kuva ku 8% kugera kuri 11%.

Abayobozi bw’uturere bo basanga nta gukabya byagiye bigaragara mu manota bagiye babona, kuko bemeza ko baba bakoze cyane ndetse bamwe ntibanashobore kuryama, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Jules Ndamage.

Ati “Icyo tugomba gukora ubu ni ukuvuga ngo reka dukore cyane cyane noneho bigira impinduka kuri ba baturage bacu. Ntubone ngo wagize amanota 98% kandi wenda abaturage benshi bagikennye, bashonje. Ahubwo imihigo iganishwe kuri cya gice kikiri hasi byazadufasha kuzamura imibereho y’abaturage bacu.”

Kamonyi, Karongi na Kicukiro twahize utundi turere mu mihigo ya 2012-2013.
Kamonyi, Karongi na Kicukiro twahize utundi turere mu mihigo ya 2012-2013.

Gusa nawe yemeza ko kimwe n’abayobozi bagenzi be bakwiye kongera ingufu mu gushyiraho imihigo igendanye n’icyerekezo cyo gukura abaturage mu bukene ndetse n’izindi gahunda z’iterambere.

Imihigo ni imwe muri gahunda zashyizweho na Leta y’u Rwanda mu buryo bwo kwikemurira ibibazo no guhwitura abayobozi kugira ngo bihutishe iterambere. Mu mihigo kandi abayobozi basabwa gukomeza kuzana udushya bagendeye ku buzima bw’Abanyarwanda batiriwe barebera ku bihugu byo hanze.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka