Imibiri y’Abazize Jenoside igiye kujya ibikwa kugeza ku myaka 150

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Genocide (CNLG) yazanye uburyo bushya bwo kubika imibiri y’abazize Jenoside ku buryo bugezweho, ikazajya imara igihe kigera ku myaka 150.

Iyi gahunda izafasha Abanyarwanda kuzibuka Jenoside ibihe byose, ndetse no kumenya amateka y’u Rwanda n’ubwo yaba ari mabi, nk’uko bitangazwa na Jean De Dieu Mucyo, Umunyambanga nshingwabikorwa wa CNLG, Genocide ibihe n’ibihe.

Ati: “Ibyo biri muri gahunda yo kugirango ibimenyetso bidasibangana, yaba ari iyo mipanga yakoreshejwe, yaba ari iyo myenda yabo Bantu, yaba ari inkweto bari bambaye hari na identities abantu bagiye basangana nabo bantu, ni ibintu tugomba gufata neza”.

Igikorwa kizatwara amafaranga agera kuri miliyoni 20 kigakora mu byiciro bibiri mu gihe cy’amezi atandatu, kizatangirira i Murambi ahazatunganywa imibiri 20 mu gihe cy’amezi atandatu.

Gusa icyo gikorwa ntikizakorwa ku mibiri yose, kuko hazarebwa itarashyingurwa iri mu Rwibutso rwa Murambi, urwa Bisesero, Nyarubuye, ntarama, na Nyamata.

Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu Rwanda ni ubwo gusiga ishwagara ariko bikaza kugaragara ko iyo shwagara yangiza imibiri kuko igenda ishwanyagurika.

Iyo gahunda kandi ikazafasha birenzeho kubika ku buryo burambye ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho uzajya asura urwibutso azajya ashobora kubonaho imwe mu myenda bari bambaye n’intwaro zitandukanye ababishe bakoresheje.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

UMUTWE W’INKURU : Imibiri y’Abazize Jenoside igiye kujya ibikwa kugeza ku myaka 150.

Birumvikana ko kubika imibiri y’abazize JENOSIDE (bose ndetse n’ho baguye hose ) igomba gufatwa neza kugira ngo hatazagira uhakana JENOSIDE yo mu RWANDA.

Bwana JD MUCYO rwose ni umuhanga kandi areba kure,afite gahunda nziza yo kubumbatira amateka, nk’umuntu wize amategeko azi icyo ikimenyetso (Evidence) kivuze.

Ngadiadia Ngadios yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

inzibutso nizikorwe neza haraho usanga hadakozwe

kazubwenge emaneul yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

nezezwa nokubona imibiri yabacu twabuze nkaba nezezwa nuko mubaha icyubahiro cyabo bambuwe imana ibahe umugisha ariko mukarere kahuye mumurenge wamukura ahitwa kuka bakobwa hari abacu bari mumingoti no numizi yibiti kuko babateyeho ishyamba nabo tubibuke

kamarade jean baptiste yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

ni byiza cyane jye ndabikunze gusa hakomeze harebwe nuko inzibutso zitubakiye zakwitabwaho!

kalisa M. Van eric yanditse ku itariki ya: 15-09-2012  →  Musubize

turabashimiye gahunda mwashyizeho ninziza cyane kuko bizajya bifasha abanyarwanda benshi mu kumenya neza amateka yabaye mu rwanda ndetse bidufashe guhora twibuka neza ibyabaye mu rwatubyaye kuko hari ibimenyetso bifatika bigaragara.murakoze Imana ibarinde

umutoni clementine yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka