Imibare y’abarwanyi ba FDLR bishyikiriza MONUSCO n’aboherezwa mu Rwanda iteje urujijo

MONUSCO itangaza ko mu barwanyi 31 yakiriye bavuye mu mitwe itandukanye harimo 19 ba FDLR. Ariko imibare yabo siko igezwa mu Rwanda, hakibazwa abataza mu Rwanda aho bashyirwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru taliki ya 5/2/2014 ubuyobozi bwa MONUSCO bwatangaje ko taliki ya 28/1/2014 yakiriye abarwanyi 29 bavuye mu mitwe itandukanye harimo 2 ba Mayi-Mayi Nyatura, 4 ba Mayi-Mayi Rahiya Mutomboki, 17 ba FDLR , 5 ba Mayi-Mayi Nziza, n’undi umwe wavuye muri APCLS. Kuri aba barwanyi ba FDLR hiyongeraho abandi barwanyi 2 bavuye mu bice bya Minova taliki ya 1/2/2014.

Aba barwanyi bakaba bari bavuye mu bice bya Sake, Otobora, Kiwanja, Tongo, Nyanzale, Lubero et Kashebere bishyira mu maboko ya MONUSCO kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe.

Imibare itangazwa na MONUSCO y'abarwanyi ba FDLR (umurongo ubanza) bamaze gucyurwa mu Rwanda.
Imibare itangazwa na MONUSCO y’abarwanyi ba FDLR (umurongo ubanza) bamaze gucyurwa mu Rwanda.

Muri abo barwanyi bishyikirije MONUSCO, Abanyarwanda 9 aribo bagejejwe mu Rwanda taliki ya 6/2/2014 harimo n’umurwanyi wa Mayi Mayi Nyatura bigaragara ko abarwanyi bagomba kugezwa mu Rwanda bari 20 hakubiyemo 17 ba FDLR nkuko bitangazwa na MONUSCO, umurwanyi 1 wa Nyatura hamwe n’abarwanyi 2 bavuye Minova.

Kigali Today iganira n’aba barwanyi batashye mu Rnda bavuga ko nta bandi barwanyi ba FDLR basizwe mu kigo ahubwo ko aribo bari basanzwe mu kigo hakibazwa abandi barwanyi 9 aho bagiye.

MONUSCO kandi itangaza ko kuva 2002 imaze gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’Abanyarwanda 12310 ariko ikigo cya Mutobo cyakira abarwanyi bitandukanyijwe n’imitwe yitwaza intwaro muri DRC gitangaza ko imibare gifite 11312.

Ubuyobozi bw’ikigo cya Mutobo kivuga ko mu barwanyi MONUSCO yohereza ibita abarwanyi ba FDLR bose atari abarwanyi ahubwo haba harimo n’abaturage baza babeshya ko ari abarwanyi kandi ataribo hakiyongeraho n’Abanyecongo biyita Abanyarwanda bashaka guhabwa amahirwe ahabwa Abanyarwanda iyo bageze mu gihugu cyabo.

Abarwanyi 9 bagejejwe mu Rwanda taliki ya 6 gashyantare 2014.
Abarwanyi 9 bagejejwe mu Rwanda taliki ya 6 gashyantare 2014.

Aba barwanyi ba FDLR bavuga ko nubwo basabwa na MONUSCO kuva mu mitwe babamo bazanye intwaro ngo nta musaruro bitanga kuko intwaro bashyikiriza MONUSCO yongere ikazishyikiriza ingabo za Leta ya Congo, mu gihe iyi mitwe bavamo n’ubundi intwaro izigura na FARDC.

Umwe mu barwanyi ba FDLR RUD uyoborwa na Gen Musare ukorera Walikare avuga ko yikoreye inshuro zirenga 2 intwaro bahawe n’ingabo za Leta ya Congo, akavuga ko ibi bikorwa bikorwa n’ingabo za FDLR ziri mu ngabo za Leta ya Congo ariko bakabikora kuburyo bw’ibanga, ibi bikorwa bikaba bikunzwe gukorerwa ahitwa Ruhafu aho muri FDLR RUD zakirwa na Col Jean Michel na Col Rugema bungirije Gen Musare.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

aba basore baba barrafashwe bugwate n’ababahatira kurwana ntibaba banashaka ko bataha, ariko rero uwubonye uburyo yakitahira pe kuko i rwanda namahoro, naho ibyo kuvuga nog bajyahe, aha rwose sinatinya kuvuga ko kabila ahita abajyana muri FARDC, kuko basanzwe bamufasha birazwi, ariko yagira , hatzagira uwegura umutwe na twangirwa mburwa twabo ngo araza kurwana i rwanda kuko byaba ari uhindirwa amateka bashaka

aime yanditse ku itariki ya: 9-02-2014  →  Musubize

Ariko iyo muvuga ngo babayeho nabi muransetsa cyane. Ese abatahuka bose ni bangahe mubona batahuka basa nabi nkabanyarwanda mbona aho mu gihugu? Ese koki bagomba kubaha u Rwanda? Mubona baravukiye nde ugomba kugenga ubuzima bwabo? No way ibyo musubize amerwe mwisaho ahubwo bitinde bizaza nimwe muzadusanga

Kana yanditse ku itariki ya: 9-02-2014  →  Musubize

twiyamye ako kacengo baduhozaho baviga ngo baraje. baze ari benshi cg se bareke gusa bararye bari menge kuko loni nibahagurukira ikabarasa bazicuza

copera yanditse ku itariki ya: 8-02-2014  →  Musubize

Njye numva bakimara kwishyikiriza leta yu Rwanda ariyo yahita ijya kubakurikirana byihuse naho ubundi birashoboka ko haba harimo abashaka gutaha ariko bakababera ingutu, erega abariyo abenshi ntibshimishijwe nubuzima babayemo niyo mpamvu abafite izindi nyungu zihariye nibo babakumira

Fidel yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka