Imfungwa n’abagororwa ba gereza ya Mpanga basohoye indirimbo ivuga ku Agaciro Development Fund

Imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Mpanga iri mu karere ka Nyanza bishyize hamwe bahimba indirimbo yamamaza Agaciro Development Fund kugira ngo nabo bagaragaze uruhare rwabo.

Icyo gitekerezo cyatanzwe n’uwitwa Edmond Munyungurangabo, umuhanzi Nyarwanda ufungiye muri gereza ya Mpanga. Munyurangabo avuga ko Agaciro Development Fund ari igikorwa kireba buri Munyarwanda wese yaba ari hagati mu gihugu afunze cyangwa adafunze ndetse n’undi wese waba ari hanze y’igihugu ku bw’impamvu zitandukanye.

Uyu muririmbyi akaba n’umuhanzi asobanura ko n’ubwo ari muri gereza bitamubuza kugaragaza ibyo ategekereza abinyujije mu buhanga bwe yifitemo muri muzika.

Abisobanura atya: “Nubwo mfunze hanze ya gereza mpafite abavandimwe n’inshuti bakeneye kuba bashishikarizwa kugira uruhare mu bikorwa byose bigamije guhesha agaciro igihugu cyababyaye”.

Impamvu uyu muhanzi yifashisha ibihangano mu gutanga ubutumwa bwe ngo nuko nta bundi buryo yabona yakwifashisha kugira uretse gusohora indirimbo akaba arizo zibageraho.

Imibyinire y'itsinda rye ishimisha imfungwa n'abagororwa muri gereza ya Mpanga.
Imibyinire y’itsinda rye ishimisha imfungwa n’abagororwa muri gereza ya Mpanga.

Ku bwe asanga gutanga ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda bari hanze ya gereza kwihesha agaciro ari ikintu gikomeye cyane ndetse cyarushaho guhamagarira abantu bose kukigira icyabo.

Agira ati: “Ndafunzwe ku bw’umubiri ariko ntabwo mfunze mu mutwe niyo mpamvu gahunda za Leta zindeba ndetse zikareba n’undi wese uri mu gihugu cyangwa hanze yacyo”.

Umuyobozi wa gereza ya Mpanga, Bisengimana Eugène, avuga ko uyu mugororwa afungiye muri iyo gereza abafasha mu bintu byinshi bitandukanye kandi bifite aho bihuriye n’iterambere ry’igihugu binyuze mu buryo bw’ibihangano yifashisha mu gutanga ubutumwa butandukanye.

Munyurangabo kuva yafungirwa muri gereza ya Mpanga amaze gukora indirimbo 12 zirimo enye zaririmbiwe igikorwa cy’Agaciro Development Fund ndetse n’inzindi yahimbiye urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

Iyo ndirimbo yitwa “Abanyarwanda twiheshe agaciro” Munyungurangabo yahimbiye Agaciro Development Fund igira iti:

Inkono ihira igihe, igihe ni iki ngo Abanyarwanda twiheshe agaciro tunyurwe n’ibyacu kuko akimuhana kaza imvura ihise.

Iyo ndirimbo ikomeza ivuga ko ikigega cy’Agaciro development Fund ari icyacu nk’Abanyawanda bityo tukaba twese tugomba kucyuzuzamo ibyacu kuko umuntu ari we wigira yakwibura agapfa.

Ikigega Agaciro Development Fund cyatangijwe n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame, kigamije gukangurira Abanyarwanda kwihesha agaciro bakikemurira ibibazo bibareba.

Babinyijije mu bihangano binyuranye birimo indirimbo nyarwanda, uturingushyo tw’abasizi n’amahamba n’indi mikino ishingiye ku muco wo hambere, ubuyobozi bwa gereza ya Mpanga bufatanyije n’imfungwa n’abagororwa bafungiye muri iyo gereza bizihije umunsi w’umuco tariki 13/09/2012.

Abayobozi ba gereza ya Mpanga ndetse n'imfungwa n'abagororwa bayibamo basabanye bibukiranya ibiranga umuco nyarwanda.
Abayobozi ba gereza ya Mpanga ndetse n’imfungwa n’abagororwa bayibamo basabanye bibukiranya ibiranga umuco nyarwanda.

Umuyobozi wa gereza ya Mpanga, Bisengimana Eugene, yavuze ko hari icyizere cyinshi ko umuco wagira uruhare runini mu guhindura imyifatire y’imfungwa n’abagororwa kuko mu ndangagaciro z’Abanyarwanda usanga harimo ibintu bibuza abantu kwishora mu byaha bitandukanye.

Sibomana Antoine wanditse igitabo cya “Mpangara nguhangare” ufungiye muri gereza ya Mpanga asubiramo ibyarangaga umuco nyarwanda.
Sibomana Antoine wanditse igitabo cya “Mpangara nguhangare” ufungiye muri gereza ya Mpanga asubiramo ibyarangaga umuco nyarwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 3 )

Abo bahanzi bazajye basohora indirimbo zubaka umuryango nyrwanda

Abababaysibake amani yanditse ku itariki ya: 12-10-2017  →  Musubize

Dore aho umuntu abera umugabo, iyo atekereza akamenya ko yagira icyo akora n’ubwo yaba atagira uko ameze, iki n’igikorwa cya kigabo pe, wamugabowe ndakwemeye n’abandi bakurebereho imyitwarire yawe.

imbo yanditse ku itariki ya: 14-09-2012  →  Musubize

Yewega abantu bose twabuze bibera muri iriya gereza pe ndumiwe

yanditse ku itariki ya: 14-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka