Imfubyi za Jenoside zaragijwe Radio Izuba zirayishimira ko itazitereranye

Imfubyi 11 za Jenoside zaragijwe Radio izuba ikorera mu karere ka Ngoma zirayishimira ko itazitereranye kuva zajya mu maboko yayo kugeza ubu.

Izi mfubyi ziba mu nzu iherereye ahitwa mu Kinyonzo mu murenge wa Kibungo zahawe n’ubuyobozi. Radio Izuba ibitaho ibaha ubufasha bwose bakeneye. Batatu muri izo mfubyi bamaze gukura bagiye kwiyubakira ingo zabo naho abandi umunani baracyari kwiga mu mashuri makuru n’ayisumbuye.

Ubwo ubuyobozi bwa Radio Izuba ndetse n’abanyamakuru b’iyi radio bajyaga gusura izi mfubyi tariki 12/04/2013, izi mfubyi zashimye cyane ko Radio Izuba ibaba hafi ikanabafasha nkuko yabaragijwe.

Uwitwa Gabi Vuganeza warerewe muri iyi nzu ubu akaba aba iwe yagize ati “ibyo mbona mukora mbona bihagije kuko muri umubyeyi kuko ikora inshingano z’umubyeyi. Radio ni umubyeyi mwiza kuko abashyingiwe muri uru rugo yarabashyingiye, abagiye ku ishuri irabafasha ndabashimira kuko ntako mutagira.”

Umuyobozi wa Radio Izuba, Kayihura Eric, yavuze ko ashima aba bana ko ari intwari kuko bagerageza kwirwanaho bifasha ndetse ngo bazi kwigira.

Eric Kayihura uyobora radio Izuba.
Eric Kayihura uyobora radio Izuba.

Abisobanura agira ati “Aba bana ni intwari pe! Abo mwumva bubatse ingo bari abana nk’aba. Nk’uko byakunzwe kugarukwaho bazi kwigira bazi kwirwanaho niyo mpamvu babashije kubaka kandi nabari hano ni intangarugero.”

Uwuhagarariye Umuryango IBUKA (umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi), Gihana Samson, yashimye cyane icyo kikorwa cyo kubaba hafi babafata mu mugongo mu bihe byo kwibuka Jenoside.

Yagize ati “Nubwo mwabuze ababyeyi ku bw’umubili, ababyeyi murabafite ntago muri mwenyine. Iki gikorwa Radio Izuba ikoze ni igikorwa cyiza radio yatekereje ngo ibasure ibaganirize.”

Mu bikorwa Radio Izuba yakoreye aba bana harimo n’ubuvugizi kugirango aba bana bitabweho. Umuyobozi wa radio Izuba yasabye umuntu uwariwe wese kugira icyo yakora kugirango izi mfubyi zibashe kubaho.

Abanyamakuru ba Radio Izuba hamwe n’ubuybozi bw’iyi radio banasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo mu rwego rwo kumenya amateka y’u Rwanda.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka