Imfashanyo n’ibicuruzwa biherekejwe n’ingabo z’u Rwanda byageze i Bangui amahoro
Imodoka zitwaye imfashanyo n’ibicuruzwa bigenewe abaturage ziherekejwe n’ingabo z’u Rwanda zivuye ku mupaka wa Cameroun zashyitse amahoro mu murwa mukuru wa Centrafrique, Bangui, mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 4 Werurwe 2014.
Uru rugendo rubaye ku nshuro ya kane rwo guherekeza imfashanyo rwatangiriye Bangui ku itariki 1 Werurwe 2014. Imodoka 131 ni zo zari zahagurutse Bangui zerekeza ku mupaka wa Cameroun, urugendo rw’ ibirometero 700 . Muri urwo rugendo ingabo z’u Rwanda zarokoye abaturage 250 b’abayisilamu mu nzira bashoboye guhungira mu gihugu cya Kameruni.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zikomeje igikorwa cyo guherekeza imfashanyo n’ibicuruzwa bikenewe cyane n’abaturage ba Bangui na Centrafrique muri rusange.
Ati “Muri uru rugendo rurangiye ingabo z’u Rwanda zatabaye abayisilamu 250 bakiza ubuzima bwabo, ariko ikigenderewe nyamukuru ni ukugarura umutekano hanyuma abaturage ba Centrafrique bakabana amahoro mu gihugu nta we urenganijwe kubera idini cyangwa mu bundi buryo”.

Iyi ni inshuro ya kane ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique ziherekeza imfashanyo n’ibicuruzwa bigenewe abaturage. Ku nshuro ya mbere batangira guherekeza imfashanyo hari tariki 27 Mutarama 2014.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
inshingano zabo barazizi, kandi ikibabaza nuko zitarangira uko babiteguye, ngabo zacu mukomereze aho, umurava urukundo n’ubwitange bikomeze bibarange muharanire ko ikiremwamuntu cyagumana uburenganzira bwacyo
mukomereze aho bana b’iwacu turabashyigikiye kandi turanabasengera ubunyamwuga byo turabizi ko mubiifite kandi n’ikinyabupfura muri abambere.
ingabo zacu zizi icyo gukora kandi zikarangwa n’umutava na dicipline aho zigeze hose , mukomereze aho bana b’u Rwanda