Imbwa zigiye kwifashishwa mu gucunga umutekano wa Pariki
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bufite imbwa zigera ku munani zizifashishwa mu guhangana na ba rushimusi bajyaga bahiga inyamaswa zayo.
Ikibazo cya ba rushimusi bahiga inyamaswa zo muri iyo pariki kimaze igihe kinini kivugwa. Nubwo ifite abarinzi bayirindira umutekano ntibyabuzaga bamwe muri ba rushimusi kuyinjiramo, bamwe bagafatwa abandi ntibafatwe.

Cyakora iki kibazo kimaze kugabanuka nyuma y’uko iyo pariki ishyiriweho uruzitiro ruyitandukanya n’abaturage.
Kuri ubu ariko, ubuyobozi bwa pariki bufite gahunda yo kwifashisha imbwa zatorejwe gucunga umutekano zizifashishwa mu kunganira abarinzi b’iyo pariki mu rwego rwo guhashya burundu ba rushimusi binjiraga muri pariki.
Bamwe mu baturiye Parike y’Akagera bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ibafitiye ku buryo basigaye bafatanya n’ubuyobozi bwayo guhashya ba rushimusi bjya kuyangiza nk’uko Kamari Lazaro wo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza abivuga.
Kamari, kimwe na bagenzi be, bo mu Murenge wa Ndego bavuga ko ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bubagenera ku musaruro w’ibikomoka ku bukerarugendo buyikorerwamo, amafaranga bagenerwa agakoreshwa mu kubaka ibikorwa biri mu nyungu rusange nk’amashuri n’amavuriro.
Ibyo ngo bituma abaturage bamaganira kure uwo ari we wese babonye ashaka kwangiza ibikorwa bya pariki bitewe n’uko bamenye akamaro kayo.
Nubwo abaturage batangiye kugaragaza uruhare rwabo mu kubungabunga ibikorwa bya Pariki y’Akagera, umuyobozi wayo, Jes Gruner, asaba abaturage gukorana bya hafi n’ubuyobozi bwa pariki ndetse bagatanga amakuru ku buryo bwihuse igihe babonye hari inyamaswa ishobora guteza ikibazo cyane cyane muri iki gihe isigaye ifite intare zifatwa nk’inyamswa z’inkazi.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Inyamanswa zose ni inyamanswa, ubundi se zizaba zicunga iki?abo bantu badashoboye gucunga,niba mutinya ko ari abantu bazaza kuzishimuta mukaba mubazaniye imbwa zizabirukana bisobanuye ko izombwa ziryana ngaho rero Imbwa ziruse abantu, aho mudusobanurire neza akandi kamaro katari ako guhashya ba rushimusi(abantu)naho ubundi byaba bikomeye, ako kayabo kaziguze kavunjemo abandi bakozi benshi barikuza kuzirinda nabo bakabaho.
Muri parike arko nta mpysi zibamo, niba zibamo inyamanswa zirimo zaba ari artificiels kuko ntaho nabonye imbwa ibana n’impyisi cg n’imbwebwe, cg nibyanditswe birimo gusohora aho bavugako umwana w’impyisi azaba n’uwintama...
ubwo inyamaswa ntizazica?ese zigize uwo zifata ntizamurya?
Nzi ko imbwa,imbwebwe,impimbi.bitaba mu ishyamba ririmo ingwe ni mpyisi n’intare.ntibishoboka ndabizi,impyisi ubwayo ihiga aho imbwa iri.
Izi mbwa se buriya inyamaswa ntizazica ra
turinde umutekano wa parike zacu kuko zidufitiye runini