Imbwa zicunga umutekano wa pariki zaciye intege ba rushimusi
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buratangaza ko imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano wayo zaciye intege ba rushimusi bahigagamo inyamaswa.
Muri 2015 ni bwo imbwa zatojwe gucunga umutekano zagejejwe muri Pariki y’Akagera. Mbere y’uko zihagera ngo ba rushimusi ntibari boroheye inyamaswa z’iyo pariki.

Abarinzi ba Pariki, buri munsi ngo bateguraga nibura imitego 10 ba rushimusi bateze inyamaswa, hakaba nubwo yiyongeraga ikagera kuri 50 ku munsi.
Kugeza ubu, ba rushimusi ngo basa n’abaciwe intege n’izo mbwa kuko hatakigaragara imitego myinshi bateze inyamaswa, nk’uko Umuyobozi Wungirije w’iyo Parike, Mutangana Eugene, abivuga.
Agira ati “Abarinzi ba Pariki bagenda bashaka aho ba rushimusi basize imitego bakayivanaho. Imbwa zirimo kudufasha cyane guhangana na ba rushimusi kandi ntibakiri benshi. Duherutse gufata imvubu bari bishe dufata na moto ebyiri zari zije kuyitwara twifashishije imbwa.”

Nubwo ba rushimusi baciwe intege n’izo mbwa, Mutangana avuga ko hagikenewe ubufatanye bw’abaturage kugira ngo umutekano wa pariki urindwe ijana ku ijana.
Asaba abaturiye pariki kumva ko ari iyabo kuko ibafitiye akamaro mbere y’uko ikagirira igihugu muri rusange.
Abaturiye iyi pariki, bo bavuga ko batangiye kubona akamaro kanini ibafitiye. Ndayisaba Fidele wo mu Kagari ka Mukoyoyo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, avuga ko ubuyobozi bwa pariki butera inkunga imishinga y’iterambere ry’abayituriye.
Agira ati “Ba rushimusi bakwiye gucika kuri iyo ngeso rwose kuko iyo utembereye ahazengurutse pariki, uhasanga imishinga y’amazi yatewe inkunga na pariki, hari ahubakwa amashuri cyangwa se ugasanga baratanze amatungo yo koroza abaturage.”

Ubusanzwe, abaturiye pariki z’igihugu ngo bagenerwa 5% by’amafaranga ava mu bukerarugendo, agashorwa mu bikorwa by’inyungu rusange bigamije guhindura imibereho y’abaturage.
Mu gihe ba rushimusi batahagarika ibikorwa byangiza pariki, bishobora kugira ingaruka ku gihugu kuko umusaruro w’ubukerarugendo wagabanuka, ariko ingaruka zikanagera ku bayituriye ku buryo bw’umwihariko.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko hagati aho, mubashimuta inyamaswa za Parc n’imbwa ziyirinda, twahitamo kwita imbwa abo bashimusi bo muli parc, nyuma izo nyamaswa tukazazishakira akandi kazina...
ni byiza ko izi mbwa zifashishwa mukubungabunga urusobe rw ’ibinyabuzima biri muri iyi Park, gusa mugerageze kugera aho bagika imizinga y ’inzuki.
Ni byiza,izo mbwa zikomereze aho mu kwirukana abatwangiriza ubukungu bw’igihugu cyacu.