Imbuto foundation yagororeye ababyeyi bitangiye abana batagiraga kirera n’abana bitwaye neza

Umuryango Imbuto Foundation wahembye bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Muhanga, Kamonyi na Ruhango bafashije bamwe mu bana batagira kivurira kuri ubu bakaba babakesha ubuzima.

Aba babyeyi bahembwe ni bafashe abana b’abakobwa n’abahungu b’imfubyi n’abandi batagiraga kirengera, babaha ibyangombwa bari bakeneye kugeza ubu, aba bana bakaba bakesha ubuzima aba babyeyi.

Aba babyeyi bahembwe, batangaza ko bafashe aba bana batari bazi ko hari uzabagororera kuko ngo bumvaga ko bari kugirira aba bana neza gusa kuko bari babaye.

ababyeyi babaye ba malayika murinzi beza b'abana bahembwe inka.
ababyeyi babaye ba malayika murinzi beza b’abana bahembwe inka.

Aba babyeyi kandi usanga baragiye bafata abana batagira icyo bapfana, wasangaga batari banabazi. Aba babyeyi bakaba bahawe inka zo kubashimira ndetse no kugirango bazabashe kwiteza imbere mu miryango yabo.

Abahembwe kandi akaba ari abana b’abakobwa bitwaye neza mu mashuri yaba abo mu mashuri abanza, mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’abasoje amashuri yisumbuye.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Imbuto foundation, abana b’abakobwa bahembwa buri mwwaka bitwaye neza mu masomo yabo ni abakobwa 416 mu mashuri abanza mum gihugu hose, abakobwa 30 mu kiciro rusange n’abakobwa 5 barangije amashuri yisumbuye.

abana b'abakobwa bitwaye neza bahembwe.
abana b’abakobwa bitwaye neza bahembwe.

Dr. Alvera Mukabaramba; Umunyamabanga uhoraho wa leta wari uhagarariye Jeannette Kagame, umuyobozi w’ikirenga wa Imbuto Foundation, yasabye abandi babyeyi ko bagira umutima utabara bakita ku bana cyane cyane abatagira kirengera bari mu bigo by’imfumbyi bakabaha ubuzima bwo mu muryangoaho kugirango bakurire muri ibi bigo.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka