Imbonezamihigo ziyemeje guhindura no gukosora ibyakorwaga nabi
Itorero ry’abayobozi ry’abagize Inama Njyanama z’uturere n’Umugi wa Kigali basimo gusoza, kuri uyu wa 31 Werurwe 2016 itorereo ry’ibyumweru bibiri bagiriraga i Gabiro biyemeje gukosora ibyakorwaga nabi.
Imbonezabigwi zahigiye imbere ya Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, kwegera abaturage, kureba kure no guteza imbere uburere hakumirwa ibituma abana bata amshuri no kurwanya ubuzererezi ndetse no guteza imbere siporo.

Uwavuze mu izina ry’Imbonezamihigo wo mu Karere ka Nyamasheke, yagize ati “Urukingo twavanye muri aya mahugurwa ruzagira akamaro mu mirimo mishya dushinzwe kandi twizera ko bizadufasha guteza imbere Abanyarwanda.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, we yavuze ko intore zatojwe mu nyigisho zisanzwe, mu mikoro n’imikoro ngiro n’imikino ngororangingo.
Yavuze ko kuba abajyanama bashya baratorejwe hamwe bakagira ingendo imwe bazakora badasobanya mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo, gushyira hamwe mu kazi, no gufatanya n’abaturage.
Ati “Ibyo intore zagaragaje mu Itorero nibabigenderaho biratanga icyizere, Ni yo mpamvu munyemereye nazishimira”.
Abayobozi 836 barimo 494 ABAGORE 340 bagize inama Njyanama na Komite Nyobozi z’uturere n’Umujyi wa Kigali, abahagarariye inzego z’urubyiruko nibo barangije Itorero mbere yo gutangira inshingano z’imyaka itanu bagiye kumara bayoboye abaturage.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bayobozi beza kandi bacu nyuma y’amahugurwa mwite cyane kuri ibi: isuku muri za centre z’ubucuruzi, uburere bw’abana, abaturage babakene batagerwaho n’inkunga bagenerwa.