Imbago zizashingirwaho mu kuvugurura umupaka hagati y’u Rwanda na RDC ziri gushyirwaho
Intumwa z’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) zishinzwe gushaka no gusubizaho imbago zihuza ibihugu byombi hagati y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’Akarere ka Rubavu ziravuga ko bamaze gushyiraho imbago eshatu zizashingirwaho mu gusubizaho imipaka ku ruhande rwa RDC, hakaba hagiye no gushyirwaho n’imbago ebyiri ku ruhande rw’u Rwanda.
Rwayitare Esdras, umuyobozi w’itsinda ry’intumwa z’u Rwanda ziri gutegura ahazashyirwa imbago yatangarije Kigali Today, ku wa gatatu tariki ya 25/2/2015, ko igikorwa kigenda neza kandi ko nyuma yo gushinga imbago zizifashishwa gushyiraho imipaka hazategurwa ibikorwa byo gusubizaho imbago 22 zashyizweho ku wa 25/6/1911 n’ibihugu by’Ububiligi bwategekaga Kongo n’Ubudage bwategekaga u Rwanda.
Rwayitare asobanura ko imbago ziri gushyirwaho atari imipaka nk’uko ibinyamakuru bibyandika, ahubwo ngo igikorwa barimo ni ugushyiraho imbago zizifashishwa mu gusubizaho imbago 22 zashyizweho n’abadage muri 1911, ndetse bakazaboneraho gushyiramo izindi zizunganira kuko imbago 22 ku birometero 27 uvuye ku musozi wa Hehu kugera ku kiyaga cya Kivu ari nke.

Imbago zimaze gushyirwaho zizifashishwa ku ruhande rwa RDC imwe yashyizwe ku musozi wa Goma, ku buyobozi bw’Umujyi wa Goma indi ishyirwa ku musozi wa Bushwaga muri teritwari (territoire) ya Nyiragongo.
Ku wa gatatu tariki ya 25/2/2015 nibwo hatangijwe igikorwa cyo gushyiraho imbago ebyiri zizifashishwa mu Rwanda aho imwe izashyirwa mu Murenge wa Rugerero ahitwa Nkama, indi ishyirwe ahitwa Rwagare mu Murenge wa Busasamana.
Imbago zishyirwaho ziherekezwa no gushyiraho ibipimo byazo hakoreshe ikoranabuhanga rya GPS kugira ngo niyo zasenywa imibare yazo izagumeho nk’uko yahose kuva yashyirwaho mu gihe cy’abadage bategeka u Rwanda.

Prof. Céléstin Ngumya Dila uyoboye itsinda ry’Abanyekongo avuga ko akazi bafite ari ukugaragaza ahahoze imbago mu mwaka w’1911, ubundi abayobozi b’ibihugu bafata ibyemezo akaba aribo bazagena igihe imbago zizashyirirwaho n’ahazimurirwa abaturage batuye ahari imbago.
Gusubizaho imbago hagati y’ibihugu ku mugabane w’Afurika byasabwe n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika kugira ngo bishobore gukuraho amakimbirane hagati y’ibihugu bitumvikana ku mbibi zibihuza.
Gushyiraho imbago hagati y’u Rwanda na RDC bizatuma ibibazo byo kwitiranya imipaka bisanzwe bikorwa n’ingabo za RDC zifatirwa mu Rwanda bivaho kuko hazashyirwaho umurongo w’imbago ugaragarira buri wese.

Gushyirwaho kw’izi mbago kandi bizatuma hamenyekana ahaherereye agasozi ka Kanyesheja ya kabiri kateje ibibazo kuwa 11/6/2014 bigatuma haba kurasana hagati y’ingabo z’u Rwanda n’ingabo za RDC.
Kimwe mu bibazo bizaterwa no gusubizaho imbago zihuza u Rwanda na RDC ni ukwimura abaturage bituje mu butaka butagira nyirabwo bwahoze ahari imbago, bamwe mu batuye ahari imbago bakaba basabwa kwimurwa n’ubwo hatarakorwa ibarura ry’abazimurwa.
Itsinda rihuriweho n’u Rwanda na RDC rishinzwe gusubizaho imbago ryamaze gutegura ingengo y’imari ya miliyoni 1 n’ibihumbi 122 by’amadorali y’ Amerika izatangwa n’ibihugu byombi kandi ikoreshwe mu gusubizaho imbago hagati y’ibihugu byombi aho zari zisanzwe ndetse hakongerweho n’izindi.
Biteganyijwe ko aya mafaranga azaboneka nyuma y’ukwezi kwa Nyakanga 2015 naho imbago zigashyirwaho nyuma y’iminsi 165 amafaranga abonetse.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza Nizereko Hari Akantu Kaziyongeraho, Wenda NaBavuye Tanzania Babona Aho Barambika Umusaya.
Abakoloni bashyizeho izombago kubera inyungu zabo bwite!Ubuho bizakorwe kunyungu zabaturage bibihugu byombi!
sha baradutuburiyepe kd bazaduhe nimpoza marira yahantu hari zahabu
nta mpamvu ifatika yatumye abakoloni bashinga izo mbago hagati mû Rwanda rwo muw’1911. bityo rero nibazisubize aho rwageraga icyo gihe.
Ni byiza ariko abakongomani ntibatujijishe batwereke neza aho urwa kigeli rwagarukiraga