Imbaga y’abakirisitu itegerejwe i Kibeho kwizihiza Asomusiyo

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023, abakirisitu Gatolika baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse no mu bice bitandukanye by’u Rwanda, bamaze kugera ku butaka butagatifu i Kibeho, kwizihiza umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Assumption).

Umunsi mukuru wa Asomusiyo wizihizwa tariki ya 15 buri mwaka n’abakirisitu Gatolika, uyu ni umunsi ukomeye kuko aribwo umubyeyi Bikira Mariya yajyanywe mu ijuru.

Umuyobozi w’ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, Padiri Francisco Harerimana, avuga ko haraye hageze abakirisitu basaga ibihumbi 30 baje kwizihiza uyu munsi mukuru.

Padiri Harerimana avuga ko impamvu abantu batandukanye bajya i Kibeho, ari ukujya kumva ubutumwa bwiza umubyeyi Bikira Mariya yahaye abakobwa batatu babonekewe.

Ati “Ni umwihariko udasanzwe kuko ku itariki 15 Kanama 1982, ku munsi mukuru wa Asomusiyo, mu gihe abari baje i Kibeho bari bakereye kwishimira uyu munsi mukuru ukomeye, Bikira Mariya yatunguranye yiyereka ababonekerwaga, afite ishavu n’agahinda kenshi ubwo yabonekeraga abakobwa 3”.

Abageze i Kibeho barimo bavuga ishapure
Abageze i Kibeho barimo bavuga ishapure

Ku bakirisitu bajya i Kibeho rero baba bagamije kumva no gusangira ubutumwa kuri ayo mabonekerwa, gusenga no gushyira ibyifuzo byabo imbere y’umubyeyi Bikira Mariya, no kumwambaza kugira ngo akomeze abasabire ku mwana we Yezu Kristu.

Kuri uyu wa Mbere abageze i Kibeho bagize ibihe byiza byo kuvugira Ishapule ku musozi mutagatifu, bagana mu kibaya kirimo amazi y’umugisha.

Abazi uwo musozi ushushanya Ishapure ku buryo byorohera abayivuga kumenya Iyibukiro, bavuga iyo bageze ahantu runaka habibereka.

Umutoni Isabelle ni umwe mu bageze i Kibeho, avuga ko bagize ibihe byo gusenga ndetse ko abantu bakomeje kuza ku buryo bazizihiza Asomusiyo ari benshi cyane.

Barimo gusengera ku musozi mutagatifu
Barimo gusengera ku musozi mutagatifu

Asomusiyo ivuga ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, wajyanye mu Ijuru Umubiri we udashangutse. Kujyanwa mu ijuru n’umubiri we ni ikimenyetso cy’uko yari umuziranenge kandi yari umutoni w’Imana, akaba n’umubyeyi w’umukiza w’Isi, Yezu Kristu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka