Imbabura yateje inkongi yangiza ibifite agaciro karenga miliyoni eshanu (Video)

Mu Kagari ka Tetero Umurenge wa Muhima mu mudugudu wa Tetero hafi y’ahahoze isoko rya Nyabugogo, habereye impanuka y’inkongi y’umuriro yangije ibintu birimo inzi zo guturamo, ibikoresho by’ubudozi bwa made in Rwanda n’idepo y’amakara, byose hamwe bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni zirenga eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Iyo nkongi yatewe n'imbabura yangiza byinshi
Iyo nkongi yatewe n’imbabura yangiza byinshi

Iyo mpanuka yabaye ahagana mu ma saa yine za mu gitondo itewe n’umusore ucuraza amakara wacanye imbabura agiye guteka, umufariso ugwa mu mbabura ukongeza indi bisatira n’idepo y’amakara.

Uwo musore watubwiye ko yitwa Viateur yagize ati “Namaze gufatisha imbabura hafi y’aho barunda imifariso, nsa nk’uhuze gato ngarutse nsaga umufariso wahanutse ugwa ku mbabura wamaze gukongeza indi, bifata n’idepo y’amakara”.

Iyo nzu badoderamo ibikapu bya made in Rwanda yari rimo n’imashini 20, nk’uko byemejwe na nyiri uwo mushinga, Mukagasana Jeannette ari na we nyiri izo nzu. Yabwiye Kigali Today ko izo mashini yari yarazikodesheje, harimo n’ibitambaro byo kudoda ibikapu.

Hangiritse ibifite agaciro k'asaga miliyoni eshanu
Hangiritse ibifite agaciro k’asaga miliyoni eshanu

Imashini zo ntabwo Mukagasana yahise amenya agaciro kazo, ariko ibitambaro n’imifariso ngo bifite agaciro ka miliyoni enye, umuriro ukaba wafashe n’inzu babagamo ibintu byose birakongoka usibye gusa imyambaro bari bambaye.

Idepo y’amakara na yo ngo yari irimo ibihumbi 350frw uwo musore wacanye imbabura yagombaga kuranguza amakara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandoli Grace na we wahise agera ahabereye impanuka, yavuze ko bihutiye gushakira icumbi abagize ibyago, ndetse bakaza no kubashakira inkunga y’ibiribwa mu gihe batarabasha kongera kwisuganya.

Polisi y'u Rwanda, ishami rizimya umuriro yatabaye
Polisi y’u Rwanda, ishami rizimya umuriro yatabaye

Ubwo Kigali Today yahageraga mu ma saa tanu, yasanze imodoka za polisi zizimya inkongi zamaze kuhazimya, ariko kubera ubukana bw’umuriro w’imifariso ivanze n’amakara byose byari byamaze gukongoka, ku bw’amahirwe nta muntu wahiriyemo cyangwa ngo agwe muri iyo mpanuka, usibye umusore ucuruza amakara wahiye ku kuboko ariko na byo bidakabije.

Reba iyi Video usobanukirwe byinshi kuri iyo mpanuka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwomuvandimwewahishije inzuniyihanganentakezakiyisi

Tuyinge elie yanditse ku itariki ya: 23-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka