"Imana iguha ibyangombwa ngo ukore ibisigaye" - Perezida Kagame

Mu gikorwa cy’amasengesho y’abayobozi bakuru cyabaye kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yasabye abantu kutaba intashima ahubwo bagashimira Imana ibyo yabahaye kuko mu gushima bivamo guhabwa. Avuga ko Imana itakorera umuntu buri cyose yifuza ahubwo ko imuha ibyangombwa byo gukora ibyo akeneye.

Muri iki gikorwa cyateguwe n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship, Perezida Kagame yagarutse gushyira mu bikorwa imvugo, ijambo yakoresheje yiyamamaza.

Yagize ati: “Ngira ikibazo cyo gusaba gusa, cyakora intambwe imaze gutera ni uko numvise uyu munsi harimo gushimira.

Amasengesho yari yitabiriwe n'abantu benshi.
Amasengesho yari yitabiriwe n’abantu benshi.

Yakomeje avuga ko bidakwiye kugondoza Imana mu gihe hari byinshi yahaye muntu, ahubwo ko bikwiye gukoresha ibyo yamuhaye, byavamo umusaruro yifuza akayishimira kuko ishimwe rituruka ku byo yatanze ariho havamo ibindi.

Perezida Kagame asanga kumenya atari byo bicyenewe gusa ahubwo ko hacyenewe no gushyira mu bikorwa ibyo bazi.

Ati: “Kumenya gusa ntabwo bihindura ubuzima ahubwo gushyira mu ngiro ibyo uzi nibyo by’ingenzi, kandi mu Rwanda byinshi bivugwa hacyenewe kubishyira mu bikorwa.”

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka