Ikiyaga gihangano cya Kiliba kizasiburwa 2024-RAB

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kuhira no gufata neza ubutaka mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Hitayezu Jerome, avuga ko mu kuvugurura ingengo y’imari y’umwaka 2023-2024, hazashyirwamo gusibura ikiyaga gihangano cya Kiliba kifashishwa mu kuhira umuceri ku buso bwa hegitari 300 muri Koperative COPRORIZ Ntende yo mu Karere ka Gatsibo.

Umuyobozi wungirije wa Koperative y’Abahinzi b’Umuceri mu kibaya cya Ntende, COPRORIZ Ntende, Singirankabo Jean Bosco, avuga ko iki kiyaga gihangano gifite metero esheshatu z’ubujyakuzimu n’ubushobozi bwakira M3 800,000 ariko ubu rufata amazi kuri metero zitagera kuri eshatu ku buryo rufite amazi atagera kuri M200,000.

Gifasha abahinzi b’umuceri 1,200 kikuhira imirima ihinzeho umuceri iri ku buso bwa hegitari 300.

Avuga ko bafite impungenge ko igihembwe cy’ihinga gitaha bashobora kutagihinga mu gihe haba nta gikozwe. Ikindi n’uko mu gihe batahinga bahomba toni 1,650 z’umuceri wakahabonetse.

Ati “Ubu tugeze kuri toni 5,5 kuri hegitari imwe, urumva kuri hegitari 300 twahomba toni 1,650 z’umuceri ni igihombo kinini ku bahinzi ariko nabegereye igishanga kuko twabahaga akazi. Iki kibazo kimaze imyaka hafi ine, icyo twifuza ni uko badusiburira iyi damu, bagashyira imirwanyasuri kuri iriya misozi ariko kinahabwa ahantu gihumekera abaturage badakorera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko iki kibazo kizwi kandi hari ibyatangiye gukorwa hagamijwe kubungabunga kiriya kiyaga gihangano.

Avuga ko hari umushinga ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, wa CIP, wahaye abaturage bari bahafite imirima imbuto y’ibisheke kuko indi myaka yahahingwaga ariyo yahaga icyuho itaka riyijyamo.

Ikindi ni uko iyi CIP none igiye guca imirwanyasuri ku misozi ihanamiye iki kiyaga gihangano yo mu Mirenge ya Gitoki, Rugarama na Remera hagamijwe kurinda isuri yaturukaga muri iyi misozi.

Nanone ariko ngo hamaze kuboneka kompanyi ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro igiye gusimburamo imparata zayacukuraga mu buryo butemewe ku buryo itaka ryavaga mu birombe ari byo byamanukaga bigasiba ikiyaga.

Cyakora ariko ntiyemeranya n’abahinzi ko igihembwe cy’ihinga badashobora guhinga kuko n’ubwo harimo amazi macye byatewe n’uko amazi yari arimo yakoreshwaga nta mvura yongeramo andi.

Yagize ati “Oya, yaragabanutse koko kandi n’ahandi amazi yaragabanutse kuko yakoreshejwe cyane igihe cy’izuba kandi nta yandi ajyamo, imvura ubwo yatangiye kugwa hazajyamo amazi menshi kuko bwo nta n’ubwo bazaba bayakoresha cyane mu mirima kuko hari igihe imvura iba ihagije.”

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kuhira no gufata neza ubutaka mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Hitayezu Jerome, avuga ko gusiba kwa kiriya kiyaga gihangano byatewe ahanini n’isuri ituruka ku misozi icukurwamo amabuye y’agaciro bityo bashaka kubanza kuganira n’Akarere kuko ariko gatanga uruhushya rw’abacukura.

Cyakora ngo mu ngengo y’imari izavugururwa mu Ukuboza uyu mwaka, bateganyije ko bazashyiramo amafaranga agenewe gusibura ikiyaga gihango cya Kiliba ku buryo mu ntangiro z’umwaka wa 2024 imirimo yatangira.

Ati “Ingengo y’imari tuzavugurura mu kwezi kwa cumi n’abiri, twateganyije ko bizajyamo none umwaka utaha bikaba byakorwa igasiburwa.”

Ubundi Koperative COPRPRIZ Ntende ni imwe mu makoperative akora neza mu Rwanda ku buryo yagiye ibihemberwa kenshi, uretse imishinga y’ubworozi bw’inkoko igeza ku banyamuryango, ifite Hoteli na Farumasi icuruza imiti y’abantu ariko by’umwihariko ikaba ariyo Koperative yonyine mu Gihugu iha amafaranga y’izabuku abanyamuryango bayo barengeje imyaka 65 y’amavuko, ubu ikaba igeze ku banyamuryango 314.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka