Ikiraro gihuza uturere twa Rutsiro na Karongi cyatangiye gusanwa
Nyuma y’igihe kigera ku mezi hafi abiri abakoresha umuhanda uhuza uturere twa Karongi, Rutsiro na Rubavu babangamiwe n’isenyuka ry’ikiraro kiri ku mugezi wa Muregeya ugabanya Karongi na Rutsiro, ubu noneho icyo kiraro cyatangiye gusanwa.
Imirimo yo kuvugurura icyo kiraro yatangiye tariki 25/04/2013 bikaba biteganyijwe ko hatabayeho izindi mbogamizi gishobora kuba cyuzuye tariki 15/05/2013; nk’uko bitangazwa na Hategekimana André, umukozi wa RTDA (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibijyanye n’ingendo n’ubwikorezi) ukurikirana ibijyanye n’iyubakwa ry’icyo kiraro.
Hategekimana yavuze ko batarimo kugisana gusa ahubwo ko baje no kucyongerera ubushobozi. Igishaje cyashoboraga kunyuraho ibintu bifite uburemere butarenze toni 30, ariko igishya kikazaba gishobora kwikorera toni ibintu bipima toni kugeza kuri 60.

Ibi bivuga ko ibyuma bigize impande zacyo ndetse n’isaso bizaba byikubye kabiri ibyari byubatse icyo kiraro mbere. Isaso y’ikiraro cyari kihasanzwe ni yo cyane cyane yari yarangiritse kuko yari yubakishije imbaho none ubu bakaba bateganya gushyiraho isaso ikoze mu byuma.
Nubwo icyo kiraro kiri kubakwa ku muhanda w’igitaka uzatangira gushyirwamo kaburimbo mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2014, ngo ntabwo kizaba kiberanye n’uwo muhanda wa kaburimbo, ahubwo ngo hazubakwa ikindi gikomeye cyane hirya gato aho umuhanda wa kaburimbo uzanyura.
Ikiraro gihuza uturere twa Karongi na Rutsiro kiri kubakwa n’ingabo z’igihugu (RDF Engineering Regiment) ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibijyanye n’ingendo n’ubwikorezi (RTDA).
Icyo kiraro cyasenyutse tariki 04/03/2013 nyuma y’uko imodoka ziremereye zari zikoreye ibyuma byo kubaka uruganda rw’icyayi mu karere ka Rutsiro zagicagaho. Icyakora n’ubusanzwe ngo cyari kimaze gusaza kuko abasaza batuye hafi yacyo bavutse mu myaka y’1940 bavuga ko babyirutse basanga cyarubatswe.

Nyuma yo gusenyuka kw’icyo kiraro, imodoka zakomeje kuhaca zigengesereye, rimwe na rimwe ndetse nko muri bisi abagenzi bakabanza kuvamo, bagasubiramo imaze kwambuka, ariko kuwa gatanu tariki 22/03/2013 ubuyobozi bw’uturere twombi bufata icyemezo cyo kugifunga burundu mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
RDF bakomeje kuba indashyikirwa muri byose,nyuma yo kuzana umutekano mu gihugu ubu bageze mu bikorwa byo kuzamura ubukungu ndetse no gukora ibyageza abanyarwanda ku buzima bwiza nko kubavura indwara z’ubwoko bwose ku buntu ndetse no kubaka ibikorwaremezo biba bikenewe n’abaturage ngo byihutishe iterambere nk’iki kiraro,muri abo gushimirwa cyane.
Ibikorwa by’iteramberemuri utu turere noneho birazutse kuko abaturage baho ntihwemye kugaragaza ko isenyuka ry’iki kiraro ryababangamiye cyane mu bikorwa byabo bya buri munsi nk’ubucuruzi ndetse bagahora bahangayitse kubera impanuka zashoboraga guterwa n’uyu mugezi wa muregeya