Ikiraro cya Mwogo cyahagaritse ubuhahirane bw’Intara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba
Abaturage bo mu Turere twa Nyanza, Ruhango na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, n’abo muri Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba bari mu gihirahiro, nyuma y’uko umwuzure w’umugezi wa Mwogo watumye umuhanda Ruhango-Buhanda-Kaduha ufungwa by’agateganyo.
Amakuru y’iyangirika ry’uwo muhanda aranemezwa na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, aho avuga ko hashize iminsi ibiri basabye abatwara ibinyabiziga kutawukoresha kugira ngo udateza ibindi byago.
Ugeze hafi y’ikiraro cya Mwogo usanga inzira yari yakozwe (Deviation) ngo ibererekere uwo mugezi, yuzuyemo ibyondo n’ibinogo by’amazi, n’ubwo hari hakozwe ngo hifashishwe mu gikorwa cyo gusana ikiraro cy’uwo mugezi nacyo cyari gisigaye kirengerwa n’amazi.
Ibigarargarira amaso harimo imodoka zigenda zihera mu byondo byinshi, ku buryo zishobora no kwiroha mu mugezi wa mwogo, abashoferi bagahitamo kuzirekeramo ku buryo amazi menshi arengeye iyo nzira n’ibyo binyabiziga byarohama.
Abakoresha uyu muhanda kuri moto bavuga ko kunyura iyo nzira bisaba guheka umugenzi ku mugongo na mato igatwarwa n’abantu batatu, umugenzi akishyura amafaranga 500frw ku mugongo, naho moto ikambukirizwa 1500frw.
Umwe mu bamotari agira ati, “Turabangamiwe cyane kugira ngo umuntu avane umugenzi hano amujyana i Kaduha twongeraho 2000frw yo kubambutsa, urumva ko byahagaritse akazi turasaba ko badufasha ikiraro kigakorwa cyangwa bakaba badushyiriyemo itaka ritanyerera tugakomeza ubuhahirane”.
Umushoferi utwara imodoka ya Kompanyi yitwa STAR, avuga ko nibura imodoka zabo zakoraga ingendo esheshatu, zitwaye abantu kuva i Kigali-Buhanda-Gitwe-Kaduha ariko ubu ingendo zahagaze nawe agasaba ko hagira igikorwa umuhanda ukongera kuba nyabagendwa.
Agira ati, “Ubu naraye ku Buhanda mvuye i Kigali kuko abo nari ntwaye nabahaye indi modoka, bari hakurya ya mwogo ibajyana i Kaduha, birasaba kugurana abagenzi, biragoye rero kuko abagenzi bisaba kubaheka ku mugongo, badufashije yenda bakadukorera umuhanda vuba byaba byiza”.
Umwe mu baturage usanzwe urema amasoko ya Karongi, Nyamagabe na Nyanza nawe avuga ko uwo muhanda wahagaritse ubuzima, kuko nta modoka zihari, ubuhahirane bukaba bwarahagaze kubera umwuzure n’ibyondo kuri Mwogo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko ibyo abaturage bavuga ari byo koko, ariko ubuhahirane bumaze gusa iminsi ibiri buhagaze, nyuma yo kubona ko uwo muhanda uteje impagarara muri iki gihe cy’imvura nyinshi.
Avuga ko inyigo yari yakozwe kuri icyo kiraro byabaye ngombwa ko ihinduka, bikaba byaratumye imirimo yo kucyubaka iba ihagaze, kandi ko atatanga itariki runaka uwo muhanda wazaba wabaye nyabagendwa kubera gusubirwamo kw’iyo nyigo.
Agira ati, “Guhagarika imodoka bimaze iminsi ibiri, inyigo yo gusana ikiraro byabaye ngombwa ko isubirwamo, turi gukorana na RTDA kugira ngo bakore inzira yari yashyizweho neza kugira ngo abaturage bongere bahahirane, biragoye kwemeza igihe byasaba ariko natwe biraduhangayikishije twamenya igihe byakorwamo abatekinisiye bamaze kubyiga neza”.
Guverineri Kayitesi avuga ko atazi ibyaba biri kuvugururwa muri iyo nyigo kandi ko atazi ibyari byakozwemo nabi kuko bireba RTDA, cyakora ngo abashaka kwerekeza i Kaduha byabasaba guca umuhanda wa Mpanga mu Karere ka Nyanza, mu gihe umuhanda usanzwe wabaye ufunze kugeza igihe hazamenyeshwa andi makuru.
Ohereza igitekerezo
|