Ikigo nderabuzima cya Kinigi kibangamirwa n’amazi yo mu birunga igihe cy’imvura

Kuwa kane mu ma saa tanu z’amanywa, ikigo nderabuzima cya Kinigi cyahuye n’ikibazo cy’amazi aturuka mu birunga yabaye menshyi cyane akagera n’aho yari agiye kwangiza iri vuriro. Cyakora ubwo twahageragera mu ma saa kenda z’amanywa kuko ari bwo imvura yari igenjeje amaguru make, twasanze amazing asa n’ayahashize kuko bari bamaze kuyarwanya, uretse ko aho amazi yaturukaga yari akiza ariko ari make kandi bari bamaze kuyayobya.

umuyobozi w’ikigonderabuzima Bwana Anastase Habiyakare yagize ati: “ Byari mu ma saa tanu ubwo bagenzi banjye dukorana bampamagaraga aho nari mu nama ku biro by’u murenge.

Twahageze dusanga ni amazi menshi cyane, ijoro ryose bigaragra nk’aho imvura yaraye igwa, ariko muri ayo masaha twabonye amazi yakubise yuzuye, afite ingufu zikomeye. Ikintu cya mbere twakoze ni uko twitabaje abantu inzego zose zishoboka, polisi, ingabo, abaturage, inkeragutabara baraza dufatanya kuyobya amazi, kuko wabonaga yinjiye mu kigo nderabuzima. Twari nk’abantu hagati ya 200 na 300 buri wese akora uko ashoboye ni uko tubona dushoboye kuyayobya”.

Amazi ava mu Birunga
Amazi ava mu Birunga

Cyakora ngo ku bw’amahirwe nta cyangiritse ariko yari amaze kugera ku buhagarike bwa cm 50, uyu muyobozi yongeyeho ko n’ubwo bo nta cyangiritse bigaragara ko imirima y’abaturage igomba kuba yangiritse.

Umuyobozi w’umurenge wa Kinigi Roger Ruberwa nawe yatubwiye ko iki kibazo gikunda kubaho mu gihe cy’imvura ngo ariko bari bamaze imyaka 2 badahura nacyo.” Mu gihe cy’imvura amazi menshi aturuka mu birunga, akunda kurenga umuhanda, akayobera muri Centre de Sante cyangwa agatembana mu mirima y’abaturage”.

Ngo iki kibazo rero umurenge wagerageje gukora uko ushoboye mu guhangana nacyo cyane cyane basabye abaturage gutera imigano ndetse banasabye buri muturage kuyobora amazi no guca imiferege hafi y’amazu yabo kuko amazi aza atunguranye cyane cyane nijoro mu rwego rwo kwirinda ko yabasanga mu nzu.

Kandi nanone ngo abaturage baca imiferege mu mirima iyobora amazi muri ruhurura. Bwana Ruberwa kandi yatubwiye ko iki kibazo kirenze ubushobozi bw’umurenge ndetse n’akarere, ngo bakaba bakora ubuvugizi muri Minisiteri y’Umutungo kamere, Minisiteri y’ibiza, RDB n’imiryango nterankunga kuba yakora ubushakashatsi bwo kureba uko aya mazi yakumirwa ndetse no gushaka uko yakoreshwa ibintu bifite akamaro aho kuba ikibazo.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kinigi nawe yatubwiye ko bafite ingamba “ ni uguhora twiteguye, nk’ubu ntabwo tuzongera gushyira impapuro hafi aho amazi ashobora kugera cg ibindi byakwangirika igihe amazi yaba atunguranye.

Byaba ikigo nderabuzima n’ibiro by’umurenge byose byubatse ku ntera ingana hafi na km2 gusa uvuye ku birunga, ubona hafi y’aho byubatse n’aga centre gahari hatemba amazi hirya no hino.

Jean Claude Hashakineza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka