Ikiganiro hagati y’abashakanye niwo muti ku makimbirane n’ubwicanyi mu ngo

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu bubatse ingo kandi zibanye neza bavuga ko ikiganiro mu ngo ari umusingi wo kwirinda amakimbirane n’ibindi bibazo birimo no kwicana hagati y’abashakanye.

Ibi babivuga bashingiye ku makuru bumva cyangwa se babona mu gace runaka ngo umugabo cyangwa umugore yishe uwo bashakanye biturutse ku mvururu cyangwa amakimbirane.

Mujawamariya Joselyne, umugore umaze imyaka 7 yubatse kandi urugo rufite amahoro agira ati “Ikiganiro mu rugo ni ngombwa cyane hagati y’abashakanye, bagashyira hamwe ibyo bifuza, buri wese akagira icyo abivugaho, bagashungura bakareba ikigomba gukorwa”.

Mujawamariya avuga ko ikiganiro hagati y'abashakanye ari ngombwa ku mibereho y'umuryango.
Mujawamariya avuga ko ikiganiro hagati y’abashakanye ari ngombwa ku mibereho y’umuryango.

Akomeza agira ati “gahunda zose bakazumvikanaho, umugore akabwira umugabo ibyo yahuye nabyo akabimenya, umugabo akabwira umugore. Umugore yaba yafashe inguzanyo mu rugo akabibwira umugabo n’umugabo yaba yayifashe akabibwira umugore, buri wese akamenya ibikorerwa mu rugo bagafatanya”.

Iyo baganiriye mu rugo buri wese akavuga iby’aho yiriwe, ingorane yahuriyeyo nazo n’ibindi bakungurana ibitekerezo bituma buri wese yumva ko ahuje na mugenzi we, bityo bagahorana ubwumvikane.

Ati “si byiza ko umugabo aza akaryama n’umugore akaryama batanavuganye”.

Ibi bigarukwaho n’umugabo Mvugwanayo Jean Claude, uvuga ko ikiganiro hagati y’umugabo n’umugore mu rugo ari ingenzi cyane. Iyo kitabaye ngo umugabo n’umugore bajye inama ku rugo rwabo nta cyerekezo uwo muryango uba ufite.

Mvugwanayo asanga abashakanye bataganira nta cyerekezo baba bafite.
Mvugwanayo asanga abashakanye bataganira nta cyerekezo baba bafite.

Ashimangira ko abagize umuryango bakwiye guhuriza hamwe ibitekerezo bakareba icyateza imbere umuryango wabo, bakanafataniriza hamwe kurwanya icyawusubiza inyuma.

Bitewe n’uko imiryango ariyo shingiro ry’igihugu n’iry’imibereho myiza n’irindi terambere ryose ryagerwaho, bamwe bavuga ko hajya habaho gutegura amahugurwa cyangwa ibiganiro ku mibanire myiza mu miryango haba mu nsengero, mu nzego za Leta n’ahandi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka