Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba cyuzuye bitarenze Ukuboza 2022

Ku wa Kabiri w’iki cyunweru ni bwo Minisitiri w’ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, yavuze ko ibikorwa byo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera bifite agaciro ka Miliyari 1.3 z’Amadolari ya Amerika, byadindijwe cyane n’icyorezo cya COVID-19, kuko ubu 50% by’abakozi nibo bamerewe kujya kuri ‘site’ ahubakwa ikibuga.

Igice kimwe cy'ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Bugesera
Igice kimwe cy’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera

Minisitiri Gatete yagize ati, “ Ubu ibikorwa birimo gukorwa, birimo imihanda indege zikoresha ku kibuga, n’ibindi bikorwa remezo indege zisaba bikorwa ku butaka, ibyo bikaba birimo gukorwa na sosiyete yitwa ‘Montal Engil’, by’umwihariko ibyo bikorwa bigeze hafi kuri 40%. Ubu twanatangiye gushaka abazubaka aho indege zihagarara, n’izindi nyubako zikenewe, ibyo bikaba biteganyijwe gutangira mu mezi abiri ari imbere”.

Minisitiri Amb. Gatete yongeyeho ati “Ubu turimo turakora uko dushoboye kose kugira ngo ibikorwa by’ubwubatsi bizabe byarangiye mu mpera z’umwaka utaha niba byose bigenze uko byateganyijwe”.

Ibikorwa byo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera byatangijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri Kanama 2017, nyuma y’uko amasezerano ajyanye no kucyubaka yari yasinywe muri Nzeri 2016 hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na sosiyete y’ubwubatsi ikomoka muri Portugal yitwa ‘Mota Engil Engenharia e Construcao Africa’ kugira ngo izubake icyo kibuga.

Ubwo Perezida Kagame yashyiraga ibuye ry'ifatizo ahubakwa icyo kibuga cy'indege
Ubwo Perezida Kagame yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahubakwa icyo kibuga cy’indege

Mbere byari biteganyijwe ko abagenzi bagera kuri miliyoni 4.5 ari bo bazajya bakoiresha icyo kibuga ku mwaka. Mu Kwezi k’Ukuboza 2019, u Rwanda rwongereye ubushobozi bw’icyo kibuga, nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari na Sosiyete ya Qatar Airways.

Muri ayo masezerano, Qatar Airways yiyemeje kwishyura 60% y’uwo mushinga, muri rusange ufite agaciro ka Miliyari 1.3 y’Amadolari ya Amerka.

Uko biteganyijwe, igice cya mbere cy’icyo kibuga nicyuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri Miliyoni zirindwi ku mwaka, na ho igice cya kabiri biteganyijwe ko kizarangira kubakwa mu 2032, nicyuzura icyo kibuga kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri Miliyoni 14 ku mwaka.

Igishushanyo mbonera cy'ikibuga cy'indege cya Bugesera
Igishushanyo mbonera cy’ikibuga cy’indege cya Bugesera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka