Ikibazo cyo kwakira impunzi zinjiye mu Rwanda mu kivunge cyavugutiwe umuti
Minisitiri ushinzwe imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), Mukantabana Seraphine, arishimira ko ubu u Rwanda rwiteguye neza kwakira impunzi zinjiye mu gihugu mu kivunge kuko hari abantu 100 bahuguwe bashoboye gukorana neza nk’ikipe imwe mu kwakira impunzi uko zaba zingana kose.
Ibi Minisitiri Mukantabana yabigarutsweho mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uko hasojwe amahugurwa n’imyitozo-shusho yaberaga mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 16/01/2015.
Mu minsi ine iki gikorwa cyamaze, abitabiriye iyi myitozo-shusho (simulation) basobanuriwe uko inzego zitandukanye zigira uruhare mu kwakira impunzi zije mu kivunge zikorana kandi zuzuzanya.

Mu mwaka wa 2014, U Rwanda rwakitiye Abanyarwanda ibihumbi 14 hafi na 500 birukanwe muri Tanzaniya ndetse rwakira impunzi z’Abanye-Kongo nyinshi zahungaga imirwano hagati ya Leta ya Kongo-Kinshasa n’umutwe wa M23; ibi ngo byateje ikibazo kuko impunzi zisutse mu gihugu ariko kititeguye neza; nk’uko byemezwa na Minisitiri wa MIDIMAR.
Minisitiri aragira ati “mu by’ukuri zikinjira n’ubwo byakunze ariko wabonaga hari akantu ko gushwiragira. Hari n’ikibazo cyabayeho kuko batinze cyane mu nkambi ya Nkamira ku buryo twari dufite n’impungenge ko hashobora kuvuka n’ibyorezo…”.
Kubera ayo mahugurwa n’imyitozo-shusho, Minisitiri Mukantabana ashimangira ko ubu igihugu gifite ikipe yiteguye gusohoza izo nshingano neza ari ikintu cy’ingirakamaro.

“Kuba dufite abantu 100 biteguye dushobora gukora nk’ikipe imwe yumva ikibazo kimwe ngira ngo ni ikintu gikomeye cyane ku gihugu mu rwego rwo kwitegura ikintu cyose gishobora kuba ku gihugu,” Mukantabana.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abakozi bakora imirimo itandukanye nk’abasirikare, abapolisi, abakozi b’imiryango mpuzamahanga itanga ubufasha mu kwita ku mpunzi, abatabazi n’abanyamakuru.
Umwe mu bitabiriye imyitozo-shusho ukorera Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burere bw’umwana (UNICEF) ati “Ndatekereza nk’umuntu nungutse byinshi. Nize uko umuntu yitegura kuko imyiteguro ni ikintu gikomeye. Niba ugiye gutabara udafite ibikoresho bikenewe ntukora akazi kawe neza. Nk’abantu bakora mu rwego runaka iyo mukorana neza mutanga ubutabazi neza”.

Mutuyeyezu Jean Claude, umunyamakuru wa RBA asobanura ko uyu mwitozo wari ngombwa kugira ngo umunyamakuru asobanukirwe abo agomba kubaza amakuru igihe hari ayo ashaka.
Iki gikorwa cy’amahugurwa n’imyitozo-shusho cyateguwe na Polisi y’Igihugu, MIDIMAR na UNCHR kimara iminsi itatu.
Ku butaka bw’u Rwanda harabarurwa impunzi z’abanyamahanga ibihumbi 73 na 768, mu gihe impunzi z’Abanyarwanda zikiri hanze na zo zigera ku bihumbi 70 nk’uko Minisiteri ibishinzwe ibitangaza.

Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|