Ikibazo cy’ubutaka bw’abana b’imfubyi za Jenoside bwubatswemo gikomeje kuba agatereranzamba
Ubutaka bw’impfubyi za Jenoside Leta yubakiyemo abatishoboye nyuma y’i 1994, ubwo bamwe muri abo bana bari bataramenya ubwenge, bukomeje guteza ikibazo kuko abenshi aho bakuriye batangiye gusaba ko imitungo yabo igaruza.
Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira, Leta y’u Rwanda yashatse uburyo yakubakira Abanyarwanda bari barasizwe iheruheru nayo kandi ikabubakira mu midugudu, bituma ifata ahanini amasambu y’abantu batari bahari n’aya kiliziya.
Ibyo yabikoze ishaka ahantu hanini kandi haboneka vuba ku buryo butagoranye kugira ngo ibe ariho ishyira imidugudu, nk’uko bisobanurwa na Thomas Uwihanganye, uri muri komisiyo y’ubutaka unakurikiranira hafi ibibazo by’ubutaka mu karere ka Karongi.
Ahanini amasambu yafashwe akaba ari amasambu y’abana b’imfunyi bari bakiri bato batashoboraga gukurikirana ibyabo ndetse n’ay’imiryango yazimye mu gihe cya jenoside.
Lucien karekezi wo mu karere ka Nyaruguru nawe uri muri komisiyo y’ubutaka, avuga ko iki kibazo cy’abana b’imfubyi n’imiryango yazimye kimaze gukomera kuko abari abana igihe hubakwaga iyi midugudu bamaze gukura, bakaba bashaka kugaruza imitungo yabo.
Avuga ko hari n’aho usanga isambu yose y’umuryango umwe cyangwa y’umuntu umwe yarubatswemo umudugudu yose cyangwa ikanubakwamo ibindi bikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro n’ibindi.
Umuyobozi mukuru wungirije w’ishami rishinzwe ubutaka no kubupima, Eng. Didier Giscard Sagashya avuga ko iki kibazo cyashyizwe mu maboko y’uturere kugirango tube aritwo tubikurikirana.
Avuga ko twagombaga kuba twarabishyize mu ngengo y’imari ishize bakabona kwishyura abahuye n’iki kibazo, gusa kugeza ubu bisa nk’aho nta n’umwe wabiteganyije. Agasaba buri karere kashyira iki kibazo mu ngengo y’imari iki kibazo mu ngengo y’imari itaha.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|