Ikibazo cy’imiturire mibi nikidahagurukirwa abanyarwanda bazabura aho batura –RHA
Abanyarwanda barakangurirwa guhagurukira ikibazo cy’ingutu kijyanye n’imyubakire y’akajagari kandi abo mu mijyi bagaharanira kubaka inzu zo guturamo zigerekeranye, kuko mu gihe baba bakomeje kubaka nk’uko bikorwa ubu, byazagera igihe Abanyarwanda bakabura ubutaka bwo guturaho ndetse n’ubwo gukoreraho ibindi bikorwa birimo ubuhinzi.
Izi mpungenge zagaragajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire (Rwanda Housing Authority -RHA), Esther Mutamba, ubwo ku wa Gatatu tariki ya 18/02/2015, yari i Rwamagana mu nama nyunguranabitekerezo n’abanyamakuru baturutse impande zitandukanye z’igihugu hamwe n’abashinzwe imiturire mu turere, hagamijwe kurushaho kumenyekanisha no gushyira mu bikorwa amabwiriza n’amategeko ajyanye n’imiturire ndetse n’imyubakire.
Mutamba yagaragaje ko muri iyi minsi mu Rwanda hari ikibazo gikomeye cyo gukoresha nabi ubutaka ku buryo abantu bafite ubushobozi usanga bubaka amazu asanzwe yo kubamo ariko inzu imwe igafata ubuso bunini cyane.

Ibi bigenda biteza ikibazo cyo gutubya ubutaka bwo gukoreraho indi mirimo ku buryo nta gikozwe mu minsi iri imbere bishobora kuzagora Abanyarwanda kubona ubutaka bwo guhingaho ndetse ibisekuru byo mu myaka izaza bikazabura aho gutura.
Izindi ngorane z’iyi miturire itatanye ni izijyanye n’ibikorwaremezo bihenda Leta kuko ngo biba ngombwa ko hakorwa imihanda n’imiyoboro y’amazi isanganira izo ngo, mu gihe ibyo bikorwaremezo byashoboraga kugera ku baturage benshi icyarimwe kandi bigatanga amahirwe yo gusigaza ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa by’iterambere.
Hagaragaramo kandi ikibazo cyo kubaka mu kajagari ahantu hatabigenewe nko mu mbago z’umuhanda, ahagenewe ibikorwaremezo.
Kuri iki kibazo, hatunzwe agatoki bamwe mu bakozi n’abayobozi batanga ibyangombwa byo kubaka, ndetse mu mvugo “irengura”, abitabiriye inama bakeka ko haba harimo ikibazo cya ruswa n’ubuswa, kuko ngo bigoye kwiyumvisha ukuntu umukozi ushinzwe imyubakire atanga ibyangombwa byo kubaka ahantu kandi azi neza ko igishushanyo mbonera kitabyemera.
Abanyamakuru bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo na bo bagaragaje impungenge batewe n’uburyo bw’imyubakire y’akajagari ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage, kandi bagasaba ko ikigo RHA cyakora ibishoboka kugira ngo igishushanyombonera kijye cyubahirizwa.

Réné Anthère Rwanyange, Umuyobozi w’Ikinyamakuru Panorama yagize ati “Ikintu muri iyi minsi kigaragara ni imyubakire yihuta cyane ureba umuvuduko ifite n’imibereho y’abaturage kuko usanga ahantu habyazwa umusaruro, uyu munsi ari ho harimo kubakwa. Ugasanga rero uburyo abantu barimo kubaka, budatanga igisubizo ku mibereho y’abantu ahubwo bwongera kuba ikibazo... Hari hakwiye ingamba zihamye”.
Nk’uko byemezwa na RHA, mu Rwanda, igipimo cy’imiturire y’akajagari kibarirwa kuri 60% kandi hatagize igikorwa, byagira ingaruka zikomeye ku bidukikije n’ubuzima bw’abaturage bugahungabana.
Icyifuzo ku mpande zose, nubwo hagaragazwa imbogamizi z’amikoro kuri bamwe, ni uko mu mijyi nka Kigali, abantu bakwiriye kubaka inzu zo guturamo zigerekeranye zigaturwamo n’imiryango myinshi, naho mu bice by’icyaro, abantu bakarushaho gutura mu midugudu y’inzu zegeranye.
Iyi midugudu ngo yakubakwa mu buryo bugezweho ku buryo inzu imwe ishobora kuba ibumbye enye, bityo ikaba ishobora guturwamo n’imiryango 4 kandi buri wose ukagira irembo ryawo.
Mu zindi ngamba zihari zo guhangana n’iki kibazo cy’imyubakire imara ubutaka, harimo kuzagabanya ubuso bw’ikibanza cyari gisanzwe cyemewe guturwaho cya metero kare 600 (600m2: m20xm30) zikagera kuri m2 280 (280m2: m14xm20).
Kugira ngo bizagerweho, birasaba ko inzego zose n’abaturage babyumva kandi bagaharanira imiturire inoze ishingiye ku bishushanyo mbonera byamaze gutunganywa, nk’uko Ikigo RHA kibitangaza.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
IBYO N’UKURI NTAWAKWANGA KUBA AHEZA ARIKO LETA NIREBE NARUBANDARUGUFI NIBADUSHAKIRE ABASHORAMARI MAZE IKODESHAGURISHA LEASING RIGI AGACIRO NAHO KIZASIGARAMO ABAKIRE ABAKENE NGO MUTAHE
Ikibazo cy’imiturire mu rwanda gikwiriye kwitabwaho cyane kuko mu myaka mike ubona kizaba ari ikibazo cyane kandi kingutu
Ikibazo cy’imiturire mu rwanda gikwiriye kwitabwaho cyane kuko mu myaka mike ubona kizaba ari ikibazo cyane kandi kingutu
Abatanga ibyangombwa byo kubaka ahagenewe ibindi bikorwa,ni inyangabirama.Reka nibutse abantu ko sustainable development bivuga development without jeopardizing the welfare of the future generations.Mayors,and other staffs involved in Master Plan Implementation,nimukurikirane izo nzu zubakwa mu buryo butajyanye n’amategeko.Ntabwo HE azajya ajya kudushakira ibintu bikuru nka Rail Way,hanyuma nagaruka asange imisozi yuzuye amazu adafite gahunda,twarasigaye twicaye mu bureau.Ubu se tuzaguma mu kurwanya utujagari,...Nimureke dukumire iyubakwa ry’amazu atari kuri gahunda rwose.Big up DG RHA,umusanzu wanyu ni ingenzi.
ababishinzwe rero nibashake ukuntu igenemigambi rishingiye ku myubakire ijyanye n’ibishushanyo mbonera yakurikizwa kuko ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka