Ikibazo cy’amasoko atangwa atinze cyarahagurukiwe
Kubera ko ikibazo cy’amasoko atangwa atinze ari kimwe mu byatumye tumwe mu turere tw’intara y’Iburengerazuba tutaraje ku myanya myiza mu mihigo cyafatiwe ingamba.
Ubwo hatangazwaga ibyagezweho mu mwaka wa 2014-2015 mu mihigo y’ Akarere ka Nyabihu muri uku kwezi kwa Nzeri, kimwe mu bibazo byagarutsweho byatumye imwe muri yo itagerwaho uko bikwiye harimo gukerererwa gutanga amasoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif avuga kuri iki kibazo yagize ati “Akarere kacu ntabwo twitwaye neza cyane kuko twagize amanota 76,1%,tuza ku mwanya wa 21.”
Yongeyeho ati “Uyu mwanya ntabwo watunejeje, ari nayo mpamvu twagiye dufata ingamba.Turi aha tureba mu byaba byaratumye tutagera ku mwanya ushimishije.
Mu ncamake y’ibyo tugenda tubona hagiye habamo ubukerererwe hamwe na hamwe mu masoko, hari n’aho wasangaga twaragize intege nke mu bukangurambaga mu baturage.”
Kuri iki kibazo cy’itangwa ry’amasoko ritinda,Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Madame Mukandasira Caritas, ko kiri mu byatumye aka karere kataza mu mwanya mwiza.
Yagize ati “Iyo urebye mu byatumye batesa imihigo neza, hagaragayemo ikibazo cy’amasoko,ukabona aratangwa atinze,igikorwa cyateganijwe nigikorwe. Mu ngamba icyo twagifatiye ni uko ibirebana n’amasoko bigomba gukorwa kare.”
Yongeraho ati “Yewe n’igihe kubera ko igikorwa baba baragiteganije mu ngengo y’imari kandi kitazabura amafaranga noneho ingengo y’imari ikazaboneka nibura isoko rihari. Icyo cyo cyarakemutse.”

Guverineri asaba abo bireba bose kujya batanga amasoko ku gihe kugira ngo ibiba byarateganijwe mu mihigo bige bigerwaho mu gihe cyagenwe bityo uturere ntitudindire mu mihigo.
Mu gihe ikibazo cy’itangwa ry’amasoko gikunze kugarukwaho, abafite aho bahuriye nacyo bose bakaba basabwa gukosora ibitagenda neza.
Ibi bigakorwa kugira ngo Uturere tujye turushaho kwesa imihigo abayobozi batwo baba barasinyanye na Perezida wa Repubulika ku gihe, tuze ku myanya myiza.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntacyo ububwo hafashwe ingamba nizere ko utu turere twisubiraho, mbifurije amahirwe masa mu mihigo yabo.