Ikamyo yamaze amasaha atatu yafunze umuhanda winjira muri gare ya Giporoso

Ejo mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ikamyo ipakiye sima yakoze impanuka ifunga umuhanda winjira aho bategera imodoka i Remera i Kigali amasaha agera kuri atatu ariko nta muntu wapfuye.

Umwe mu babonye iyo mpanuka iba yavuze ko ikamyo ifite numero RAB 010 R yabanje kugira ikibazo umushoferi uyitwaye akayihagarika ku ruhande rw’imwe mu mihanda yinjira inasohoka muri gare ya Remera ngo ikorwe neza.

Nk’uko bisanzwe igihe ikinyabiziga kigize ikibazo, iyo kamyo bayiteze ibuye ryo kuyitangira mu gihe barimo kuyikora ariko bashyiraho akabuye gato. Igihe umukanishi yatangiraga kureba uko akora iyo modoka, byatunguranye iyo kamyo irenga ka kabuye itangira kugenda mu muhanda nyabagendwa ntawe uyiyoboye maze abantu bose bakwira imishwaro, ibindi binyabiziga bitangira gushaka aho bihungira ku mpande.

Ku bw’amahirwe iyo kamyo yaje kwikatisha igana mu ruhande rurebana na station icuruza ibikomoka kuri peteroli, ifatwa mu muyoboro w’amazi utandukanya umuhanda n’iyo station igice cyayo cy’imbere giheramo naho igice cy’inyuma cyuzuye sima gifunga umuhanda amasaha akabakaba atatu. Ikamyo yarangiritse ariko nta muntu yakomerekeje.

Kuva ubwo abinjira muri Gare ya Giporoso, baba bagenda n’amaguru cyangwa mu binyabiziga batangiye kujya banyura muri station hagati no ku mpande z’umuhanda kugeza mu masaha y’ijoro ubwo ingabo z’igihugu zatabaraga n’ibimodoka bikomeye bigaterura iyo kamyo inzira ikongera kuba nyabagendwa.

Hatari Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka