Ikamyo yahiye ifunga umuhanda Kigali-Gatuna

Ikamyo yari itwaye risansi ivuye muri Uganda yakoze impanuka igeze ahitwa mu Kigoma urenze gato mu gasantere ka Rukomo igonga umukingo maze icikamo kabiri ihita ikongoka imodoka zibura uko zitambuka.

Iyo mpanuka yabaye saa saba n’iminota icumi kuri uyu wa 27/07 /2012 yafunze umuhanda ubu nta modoka nimwe ibasha gutambuka. Ibi bikaba byateye umurongo w’imodoka muremure cyane waba uva Kigali cyangwa uva Gatuna.

Imodoka zabaye nyinshi mu muhanda.
Imodoka zabaye nyinshi mu muhanda.

Umwotsi w’amavuta w’iyo modoka wasakaye mu gicu hejuru ku buryo nta muntu ubasha kureba muri metero imbere ye ariko uko umwanya ugenda ushira biragenda bigabanuka.

Umushoferi hamwe na kingingi bajyanywe kwa muganga mu bitaro bya Byumba bameze nabi ubu bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 3 )

aya mashusho ntajyanye n’iyi nkuru kuko yafashwe ahantu hatari ho!!ikindi iyi nkuru muyirambuye byaba byiza kurushaho

bobo yanditse ku itariki ya: 28-07-2012  →  Musubize

mwakwihanganye mu kajya muduha inkuru zirambuye

a.t yanditse ku itariki ya: 27-07-2012  →  Musubize

Mwakoze kubw’ayo makuru. Turasaba leta ko yatabara abo bantu; yohereze helicopter (niba umuhanda ufunze) ibazana iKigali kuvurirwayo kuko sinzi niba ibitaro by’ibyumba bibasha kubavura vuba. Byaduha isura nziza mu mahanga-cyane cyane niba abo ari Abagande

Daniel yanditse ku itariki ya: 27-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka