Ikamyo yacitse feri igonga abantu batatu i Nyabugogo
Ikamyo ipakiye ibitaka yamanutse iva mu mujyi wa Kigali, mu muhanda uva ahitwa kuri ‘statistique’, igeze ku isoko rya Nyabugogo icika feri ikomeretsa abantu batatu barimo umubyeyi utwite bivugwa ko yacitse amaguru, n’undi ngo wakomeretse bikabije.
Nk’uko Habamenshi Emmanuel, umwe mu babonye iyo mpanuka yabaye ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa kane tariki 23/5/2013 abisobanura, ngo nta witabye Imana, ariko ngo abagore babiri barimo umwe utwite bakomeretse bikabije.

Umuntu wa gatatu iyo kamyo ifite icyapa cya RAB 903B yari ihitanye, ni umwana w’umukobwa wavaga kwiga, n’ubwo nta gikomere kigaragara inyuma, hari abakeka ko yaviriye imbere mu mubiri.
Hari n’abakeka ko iyo kamyo yaba hari umuntu ihishe munsi y’ahantu yangirikiye, kuko ngo yari ifite umuvuduko munini ubwo yasunikaga igikuta.

Imana ngo yakinze ukuboko, kuko ngo ukurikije urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’abantu benshi baba bagendagenda mu mihanda ya Nyabugogo, iyo kamyo yari guhitana benshi.
Shoferi wari utwaye iyo modoka ntacyo yabaye. Ngo yamaze kubona arenze isoko kandi yambutse umuhanda wa kaburimbo wa Nyabugogo, ahitamo gusimbuka, areka imodoka isekura igikuta cy’amabuye kiri iruhande rwa stasiyo yitwa SP, kikaba aricyo cyayitangiriye.

Polisi y’igihugu isaba ko abatwara ibinyabiziga bajya babanza kubigenzura mbere yo kugira aho bajya, kandi bakitabira kubijyana ku kigo kigenzura ibinyabiziga cyitwa ‘Controle Technique Automobile’.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Urwanda turinzwe nuwiteka hariya haba ambutiage cyane yabantu namamodoka kuba .ari .abo gusa namahirwe@abahuye .niyo .mpanuka "mukomeze kwihangana turi kumwe
Uriya muhanda uva kuri statistic ukanyura imbere y’isoko rya nyabugogo ubwawo ni mutoya cyane bikabije,kandi uhasanga abantu benshi cyane mu masaha y’akazi,kuwugira ikerekezo kimwe ubwabyo ntibihagije ahubwo bazanawucemo imodoka nini. abahuye n’iyi mpanuka ndabihanganishije imana ibafashe.
birenze imyunvire ibi bintu!! abahuye n’iyi mpanuka bihangane ni ukubara ubukeye mu buzima!
pole kumiryango yagize ibyago itewe n’ iyi mpuka.