Ijambo rya Perezida Kagame ryatumye abarahiye biyemeza kutagira inshingano basuzugura
Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’abayobozi bakuru bashya kuri uyu wa gatanu tariki 12/07/2013, akanenga uburyo abakuru b’Inteko zo mu muryango wa EAC bakiriwe mu Rwanda, abarahiye biyemeje ko batazagira icyo basuzugura mu mirimo mishya bashinzwe.
Harahiye Ministiri mushya wa MINEAC, Jacqueline Muhongayire; Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba; hamwe n’umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Police, DCG (Deputy Commissioner General of police) Dan Munyuza.
Perezida wa Repubulika yatangarije abayobozi bakuru b’igihugu, ko Abanyarwanda bagomba gukora cyane bakavunika kugirango bashyikire ibihugu byateye imbere; kubera iyo mpamvu bagasabwa “imyumvire mizima, imikorere idasanzwe igamije kongera umusaruro, hamwe no gukoresha bike bibyara umusaruro mwinshi”.

Perezida Kagame kandi yanenze uburyo abashyitsi barimo abakuru b’Inteko zishinga amategeko ba Kenya na Uganda bakiriwe ubwo bazaga mu nama yabaye mu Rwanda kuwa mbere no ku wa kabiri w’iki cyumweru kirimo kurangira.
Yavuze ko ari yo mpamvu yo kutihanganira abafite imikorere itarangwamo imikoranire hamwe no kutita ku nshingano, aho yahise asezerera ku mirimo Mme Monique Mukaruriza n’Umunyambanga uhoraho muri Ministeri ishinzwe umuryango w‘Afurika y’uburasirazuba (MINEAC).
Umukuru w’Igihugu ati: “Mwari muri he, mwaburiye he uwo munsi? Kubona Depite Kalisa ari we ujya kwakira mu modoka ye abantu biriwe bicaye ku kibuga cy’indege, barimo abakuru b’Inteko z’ibindi bihugu, na Protokole y’Igihugu itabizi! Nanabwiye Ministiri w’ububanyi n’amahanga gusaba imbabazi; mwagize Imana baba abirabura,…!”.

Nyuma yo kurahira, Ministiri mushya wa MINEAC, Jacqueline Muhongayire yavuze ko azakomereza ku byiza abamubanjirije bagezeho, ibitagenda neza nabyo ngo akazabigorora, ariko akaba asaba imbaraga inzego zitandukanye, nk’uko Perezida wa Repubulika yasabye ko habaho imikoranire no kuzuzanya.
Ministiri Jacqueline Muhongayire afite impamyabushobozi ihanitse MBA mu by’imari n’icungamutungo, akaba yubatse afite n’abana batanu. Yari amaze imyaka itanu ari umudepite mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba, aho yagiye yari asanzwe ari mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Gen. Patrick Nyamvumba uherutse gusimburana na Lt. Gen. Charles Kayonga ku mwanya w’Umugaba mukuru w’Ingabo, we ngo nta kibazo cy’imikoranire mu Ngabo kijya kibaho, nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Joseph Nzabamwita yasobanuye.
Brig. Gen Nzabamwita ati: “Twe mu gisirikare tugenda turi ikipe, kandi tukagendera ku mabwiriza y’Umugaba w’ikirenga w’ingabo, ubwo urumva ko imikoranire isanzweho, nta kibazo gihari”.
Gen. Patrick Nyamvumba, arubatse akagira abana batatu; akaba akubutse mu gihugu cya Sudani mu ntara ya Darfur, aho yari ayoboye Ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro za UNAMID.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Police, DCG Dan Munyuza yemera ko afite imbaraga zihagije zo kwitangira imirimo yashinzwe, kugirango azakomeze guhesha isura nziza Polisi y’igihugu.
DCG Dan Munyuza wagiye mu gisirikare mu mwaka wa 1987, akaza kuba umuyobozi mu mashami atandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, niwe uherutse kugirwa umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’igihugu. Arubatse, akaba afite abana bane.
Andi mafoto y’abayobozi bashya barahiriye kuzuza inshingano bahawe bari kumwe n’imiryango yabo yari yabaherekeje.



Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
general aratyaye kabisa wagirango numuzunzu. RDF yarikwiye umuyobozi nk’uyu.
ni byiza pe
Ok, reka nisabire abahawe imirimo mishya, Nti mugatatire inshingano zanyu kandi mukore cyane kugirango tugire aho tugera de plus, Muzi aho twavuye tugomba gukora amanywa n’ijoro kandi nka team mwubahiriza igihe nu bwubahane hagati y’imikoranire yanyu mu nzego zose.
NB: Abasezerewe bazize kutagira daily planning, ese byumvikana gute kutamenya abashyitsi kandi biri munshingano zabo? ntabwo byu mvikana!. where were they?
Ehe nibyose dumva bango bye kwisobanura uko byangenze
kuko byarimushingano zabo.nonese harubwo batahawe a
makuru yagahunda. Mbega bagasobanurira igihugucyose
ahobaribari.Kuko gukora amakosa nkaya biragora kongera
kubaumuyobozi.Kandi nabo basabe imbabazi.
Wenda yari yafashwe nijoro.Abagabo tuge twumva ingorane
zabashikibacu nukuri.